Abanyarwanda bakorera ingendo mu Burundi bagabanutseho 70%

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 9 March 2019 Yasuwe: 1487

Nyuma y’ibibazo by’umutekano muke hagati y’u Rwanda n’Uburundi,Urwego rushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Abanyarwanda bakoreraga ingendo mu Burundi bagabanyutse bitewe n’uko umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi.

Byavugiwe mu mwiherero wa 16 w’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda kuri uyu wa 9 Werurwe 2019, ubwo Perezida Kagame yavugaga ku mubano w’ u Rwanda na Uganda akakomoza no k’ umubano warwo n’ u Burundi.

Umuyobozi ushinzwe abinjira n’ abasohoka mu Rwanda yagize ati “Abanyarwanda bajya I Burundi bagabanutseho 70% nyuma y’ aho bajyagayo bagahohoterwa…30% bajyayo ni aba bagiye muri gahunda zisanzwe nko gutabara no gutaha ubukwe”

Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi wajemo agatotsi muri 2015 kuva icyo gihe kugeza magingo aya umubano w’ ibihugu byombi ntabwo urongera kumera neza.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko abanyarwanda batinya mu Burundi kuko bajyagayo bagahohoterwa.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Abanyarwanda bahohoterwa iyo bagiye mu Burundi no muri Uganda u Rwanda ntawe ruhohotera muri abaturage b’ abaturanyi iyo baje mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko yageze aho abona kugira Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda aricyo gisubizo kuko Abanyarwanda bajya muri Uganda bagafatwa bagafungwa, imiryango yabo ikamwandikira imusaba ubufasha yambwira Perezida Museveni ngo akemure iki kibazo ntagire icyo abikoraho.

Gen. James Kabarebe muri Kamena 2018 ubwo yari akiri Minisitiri w’ Ingabo ataragirwa umujyanama wa Perezida niwe wakomoje bwa mbere k’ ukubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda.

Icyo gihe yavugaga ku kibazo cy’ Abanyarwanda bajya muri Uganda bagahohoterwa ati “Iyo urebye akarere dutuyemo ni akarere katari keza. Iyo urebye hano Kongo, reba u Burundi hano hepfo wenda Tanzania niyo iduha amahoro, reba Ubugande uko bumeze, uyu munsi mwirwa mujyayo babafata bafunga bakubita, barahondagura buri munsi bagakubita guhunahuna Uganda muhunahunayo mushaka iki? Mwakubatse igihugu cyanyu, murarinda kujya gukubitirwa Uganda mushakayo iki?

Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama y’ umushikirano wa 16 yavuze ko yumvaga Gen. Kabarebe yakomeresheje ijambo riremereye ariko ko nawe yaje kugera aho akabona, uburyo abanyarwanda bafatwa muri Uganda biteye ikibazo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana:Umusore w’imyaka 24 yishe mama we umubyara

Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi n’inzego z’Ubugenzacyaha nyuma yo kwica...
20 March 2019 Yasuwe: 2377 0

Wa munyarwanda umwe waguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines...

Nyakwigendera Musoni Jackson yakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye...
20 March 2019 Yasuwe: 4367 0

Perezida Museveni ari ku mwanya wa 5 mu bakuru b’ibihugu bya Afurika...

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ari ku mwanya wa gatanu...
20 March 2019 Yasuwe: 2419 0

Kajugujugu ya RDF yakoreye impanuka muri Sudani y’Epfo

Indege y’igisirikare cy’u Rwanda RDF, yakoreye impanuka muri Sudani...
19 March 2019 Yasuwe: 5514 0

Perezida Museveni yandikiye ibaruwa irambuye Paul Kagame amubwira ibyo...

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museni yandikiye ibaruwa ndende mugenzi...
19 March 2019 Yasuwe: 8375 1

Nyagatare:Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa imirambo 4...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 utuye mu kagari ka Nyakigando, Umurenge...
19 March 2019 Yasuwe: 4665 0