Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye bikomeye Twagiramungu Faustin nyuma yo kwita Perezida Kagame umunyabyaha

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 14 September 2019 Yasuwe: 8683

Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’ubutumwa yanditse kuri Twitter ye yita perezida wa Repubulika Paul Kagame “Umunyabyaha”

Twagiramungu yagize ati” Mu wa 1994 UE (Umuryango w’ububwe bw’Uburayi) na ONU (Umuryango w’abibumbye) banze gutanga ubufasha ku Rwanda bwo guhagarika Jenoside yatangijwe na Paul Kagame, wishe perezida Habyarimana. Aho kumuta muri yombi kubera ibyaha bye, bamugiriye ikizere bamuha kwakira impunzi z’Abanyafurika zanzwe i Burayi.”

Aya magambo ya Twagiramungu yahise azamura amarangamutima y’abakoresha Twitter, batangira kumusubiza bamwuka inabi.

Uwitwa Mirindi yavuze ko Twagiramungu ari umutindi ku mutima, ineza ikaba ikizira ku mutima we.

Ati” Uyu ni umutindi (umukene ukabije) kumutima. Ineza ni ikizira kuri we, umutima we wabaye imbata y’urwango, inda nini yamugize impumyi ntashobora kubona ibyiza perezida Kagame agirira u Rwanda. Mureke ategereze iminsi niyo mwarimu mwiza, ikibabaje azava ku isi asize umurage mubi”.

Uwitwa Mashuba Muhammed we yibukije Twagiramungu ko yagiye agirana ibibazo na Repubulika zose.

Ati” Ariko wowe uhorana ibibazo na leta zose? Repubulika ya 1,2,3,4,…. uzarinda upfa utanyuzwe keretse nubona isi yawe wenyine ujyamo! Ikibazo nabwo watangira gushwana n’ibishwi n’ibisiga.”

Ally Wilson we yibukije Twagiramungu ko atari kuba Minisitiri w’intebe iyo Perezida Kagame adahagarika Jenoside.

Ati” Iyo adahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu Uba ubayeho ute ? Wirirwa Usakuza ngo uri Prime Minister wari kumuba mu Kihe Gihugu ? Reka Gusaza Wanduranya RUKOKOMA We. Kuva Wabaho wari Bwashimire na RIMWE ?”

Wilson yongeyeho ati” Iyo Perezida Kagame atahaba ngo atabarire Twagiramungu n’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Stade Amahoro, wakabaye uri amateka. UN, UE n’Ububiligi baradutereranye. Turashima Imana yaduhaye Kagame n’ingabo za APR ngo badutabare. Umeze nka bariya bany-Afurika y’Epfo bibagiwe abavandimwe babo nyuma y’imyaka mike.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV we yabajije Twagiramungu niba kwita ku bakeneye ubufasha ari icyaha, yongeraho ko ari igisebo ku musaza nka we.

Ati” Gufasha abantu bakeneye ubufasha ni icyaha kuri wowe? Urasebye Muzee!”

Aba si bo bonyine bavuze ku magambo ya Twagiramungu kuko hari n’abandi benshi bagiye bamusaba gusaza atanduranyije.

Si ubwa mbere Twagiramungu yanditse amagambo asebya umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, gusa incuro nyinshi abikora Abanyarwanda bahita bamusamira hejuru bamwereka ko ibitekerezo bye nta shingiro bifite.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Uzaribara

    Urushyize cyera ruhinyuza Intwari uyu mukecuru politic yarayigerageje iramunanira mu mureke ashigaje iminsi Mike gusa ikiza nuko abanyarwanda benshi(kuko harimo n’abandi bake bagendera mukigare) tutagendera mu mwijima twarabonye umucyo ubundi umurwayi iyo agiye gupfa ata ibitabapfu

    1 month ago
  • chat_bubble shumbusho

    Ariko se murahora iki Rukokoma??Bible ubwayo,muli Umubwiriza 7:20,havuga ko "nta muntu n’umwe udakora icyaha".Na Twagiramungu ni umunyabyaha.Icyangombwa ni ukwihana,ukareka ibyaha,kugirango uzabe muli paradizo.Muli Politike haberamo ibyaha byinshi cyane:Ubwicanyi,inzangano,gusahura igihugu,gutonesha bamwe,etc...Niyo mpamvu bamwe,kubera kwirinda gukora ibyo imana itubuza,bahitamo kutajya muli politike,kugirango bazabe muli paradizo.

    1 month ago
  • chat_bubble Frank

    Ikikigabo kizapfa nabi kizapfana ubugome buhoraho kibagiwe ibyo APR na HE Paul bagikoreye none kiravuga ubusa inda nini gusa amagambo yawe ntaho azakugeza uzapfa wangara kugasi ubitewe ninda nini nubugome bwawe ntamugayo ufite aho ubikomora ushaje nabi

    1 month ago
  • chat_bubble Mparambo

    Ariko se ubundi hari aho bitangaje ko mu kanwa k’indashima Rukokoma nta kiza cyavamo! Umukwe w’umusasamigozi!! Yibagirwa kubi.
    Ntimwibuka akina abantu ku mubyimba ageze i Kanombe ngo “AGAHINDA KADASHIRA !”. N’ubwo inzara yaba igiye kumwica ukamugaburira, yabirya agutuka.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Ange Kagame yabwiye amagambo akora ku mutima umubyeyi we Perezida Kagame ku...

Umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Kagame,Ange Kagame,yakoresheje amagambo...
23 October 2019 Yasuwe: 2617 0

Umunyarwandakazi wamburiwe umwana muri Uganda agiye gusubirayo kumushaka...

Kayirere Julienne, umunyarwandakazi wamburiwe umwana we muri Uganda nyuma...
23 October 2019 Yasuwe: 1241 0

Jado Uwihanganye yatangariye bikomeye iterambere ry’igihugu gito cya...

Ambasaderi w’ u Rwanda Eng.Jean de Dieu Uwihanganye yatangariye iterambere...
23 October 2019 Yasuwe: 899 0

Nyarugenge:Umubyeyi yabyaye uruhinja arushyira mu ikarito arujugunya muri...

Mu masaha y’urukerera wo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019 nibwo umubyeyi...
23 October 2019 Yasuwe: 737 0

Umunyamakuru Maniraguha Ferdinand yanditse igitabo gikubiyemo inkuru...

Iki gitabo cyiswe ‘Undi Munsi’ gikubiyemo inkuru y’urukundo rw’umukobwa witwa...
22 October 2019 Yasuwe: 624 0

Nyamyumba:Imodoka yaguye mu kiyaga cya Kivu ihitana ubuzima bw’abantu

Imodoka yataye umuhanda ubwo yari ihuye n’ ikamyo mu ikorosi igwa mu kiyaga...
22 October 2019 Yasuwe: 3712 0