skol
fortebet

Abanyarwanda bazamuye ibendera ry’ u Rwanda mu Buhinde kubera imodoka ikoreshwa n’ imirasire y’ izuba bakoze [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri icumi ba Kaminuza ya Singhad Technical Education Society-Rwanda (STES-Rwanda) bahawe igikombe mu Buhinde mu irushanwa bari batumiwemo.
Iryo rushanwa ryateguwe n’ishuri rya Singhad College of Engeneering ry’ahitwa Pandharpur, ryari iryo gukora imodoka itwarwa n’imirasire y’izuba. Abanyarwanda bahatambukanye ishema.
Umwe muri bo witwa Wilson Ndayisaba avuga ko imodoka bakoze ipima ibiro 210, ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 35 ku isaha, igatwara imizigo ifite ibiro (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri icumi ba Kaminuza ya Singhad Technical Education Society-Rwanda (STES-Rwanda) bahawe igikombe mu Buhinde mu irushanwa bari batumiwemo.

Iryo rushanwa ryateguwe n’ishuri rya Singhad College of Engeneering ry’ahitwa Pandharpur, ryari iryo gukora imodoka itwarwa n’imirasire y’izuba. Abanyarwanda bahatambukanye ishema.

Umwe muri bo witwa Wilson Ndayisaba avuga ko imodoka bakoze ipima ibiro 210, ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 35 ku isaha, igatwara imizigo ifite ibiro bitarenze 500.

Aha turavuga igice cyo hasi cy’imodoka kizwi nka chassis, ari na cyo kibumbatiye ibice by’ingenzi bigize imodoka n’ubushobozi bwayo. Ibice byose bicyubakiyeho.


Iyo modoka ubwo yamurikwaga mu irushanwa, yagenze amasaha atatu ikoresheje ingufu z’imirasire y’izuba. Ifite amabateri ane abika ingufu zikoreshwa iyo izuba ritakiva, nka ninjoro

Aha barimo bakora iyo modoka mbere yo kuyijyana mu irushanwa

Abanyarwanda begukanye igikombe kimwe muri bitatu byatanzwe, baracyishimira cyane, dore ko bagiye bakererewe kuko abandi bo bari bamaze amezi 6 bitegura guhatana.

Bavuye mu Rwanda kuwa 15 Werurwe 2017, bagezeyo bagura ibyuma n’ibindi bikoresho nkenerwa, imodoka barayikora, bayimurika mu irushanwa ryabaye kuva kuwa 25-27 Werurwe.

“Ntibyari byoroshye” nk’uko bisobanurwa na Wilson Ndayisaba, kuko “hari n’aho byasabaga gukora research [ubushakashatsi]. Byasabaga gukora ijoro n’amanywa.”

Uyu munyeshuri wo mu mwaka wa 4 mu ishami rya Civil Engeneering, avuga ko icyo baharaniraga cyane ari “ukwerekana ubushobozi bw’Abanyarwanda no gushyira hamwe.”

Ni irushanwa ry’ibigo by’amashuri yo mu Buhinde yigisha ibijyanye na Engeneering (guhanga udushya mu ikoranabuhanga). Bene aya marushanwa akorwa kenshi, bigafasha mu iterambere ry’inganda.


Inganda zinayatera inkunga ku buryo ibigo by’amashuri bikora ubushakashatsi hafi buri mwaka, nk’uko bisobanurwa na Nzitonda Kiyengo uyobora Kaminuza ya STES-Rwanda, akaba ari na we wayishinze.

Abanyarwanda bagiye bakerewe kuko bitashobokaga ko bamarayo amezi 6 bategereje irushanwa kuko bihenze. Ubushobozi bwari buhari ngo ni ubwo kubohereza mbere gato y’irushanwa.

Usibye gutinda kugenda, abanyarwanda bari na bake, ku buryo gutsinda kwabo byatumye bibazwaho, nk’uko bivugwa na Umutoni Gomoka Natasha wiga mu mwaka wa 3 mu ishami rya Electronics and Telecommunication.

“Twari itsinda ry’abanyeshuri 10 gusa mu gihe abandi bari umubare munini uhagije. Igikombe cyatumye mu by’ukuri buri wese yifuza kumenya u Rwanda n’iterambere ryarwo muri rusange.”

Nzitonda Kiyengo avuga ko aba banyeshuri uko ari 10, nibagera mu Rwanda bazatangira gukora bene iyi modoka, bayimurikire Abanyarwanda kuwa 1 Gicurasi ku munsi mukuru w’umurimo.

Abo bahungu 5 n’abakobwa 5, biga mu myaka itandukanye. Harimo n’uwiga muwa mbere. Bazagaruka mu Rwanda kuwa 7 Mata, batangire gukora iyo modoka kuwa 10 Mata.

Nzitonda avuga ko barimo gutekereza uko bakora n’uburyo bw’ikoranabuhanga bw’imirasire y’izuba ku buryo n’amato yo mu biyaga yajya akoresha imirasire, agaca ukubiri na mazutu, akoreshwa, cyane ko zihenda mu gihe imirasire y’izuba itagurwa.

Aba banyeshuri boherejwe mu Buhinde ni abarobanuwe mu bandi kubera ubuhanga bagiye bagaragaza. Nk’uwo munyeshuri wo mu wa mbere “ubushize ni we wazanye uburyo bwo gukora ifumbire ivuye mu myanda y’abantu,” nk’uko umuyobozi w’ishuri yigaho abisobanura.

Nzitonda Kiyengo avuga ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga uwo mwana yakoze ari igisubizo ku kibazo cy’ubuzima bw’abantu bwangizwa n’ifumbire mvaruganda imenyerewe mu buhinzi.

Abandi, muri aba bahagarariye iri shuri mu irushanwa mu Buhinde, “bakoze imashini ikompressa (itsindagira) amatafari yo kubaka amazu, cyangwa se igakompressa ubwatsi bw’inka.”

Nzitonda avuga ko iyo mashini ari bo ba mbere bayikoze mu Rwanda, ijya mu imurikagurisha. Akomeza agira ati “Abandi ni abakoze amatafari n’amapave mu myanda y’amashashi kugira ngo iyo myanda itangiriza ubutaka kandi ibyazwe umusaruro.”

Abandi ngo bakoze gaz detector, iryo rikaba ari ikoranabuhanga rifasha kumenya niba gaz (iyi batekeraho) isohoka “kuko iyo gaz yasohotse ukarasa ikibiriti inzu irashya.” Rero “Bakoze akuma gatuma umenya niba gaz isohoka kakaba kanahagarika kugira ngo idasohoka.”

Bamwe muri aba banyeshuri banakoze ikoranabuhanga ryatumye ishuri ryabo rihabwa igikombe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, rifasha kumenya ifumbire iri mu butaka n’amazi arimo “kandi waba uri i Kigali ugakontrola umurima wawe uri i Cyangugu ukamenya ibintu biri kuberamo.”

Umuyobozi w’iyi kaminuza avuga ko ibyo biri mu byatumye bahabwa ibikombe bitandukanye n’izego zitandukanye mu Rwanda, zirimo Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere ubumenyingiro (WDA).

Umuyobozi wa Singhad Technical Education Society-Rwanda, Nzitonda Kiyenga, avuga ko ubushize banakoze ibyapa byaka mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse kimwe cyamaze kumanikwa mu Mujyi wa Huye, ikindi kiri Kicukiro, ati “ibyo byaba abanyeshuri bacu ni bo bashobora kubikora hano mu Rwanda.”

Udushya aba banyeshuri bagira, bavuga ko babifashwamo cyane n’ikigo cya Kigali Digital Fabrication Laboratory (Fab Lab) bemeza ko gifite ikoranabuhanga rihambaye, bakaba bakibereye abanyamuryango uko ari 10.

Fab Lab ni na yo yabahaye amatike y’urugendo rwo kujya muri iryo rushanwa mu Buhinde, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, nk’uko Nzitonda abisobanura.


Iki ni ikindi kinyamakuru na cyo cyanditse ku banyarwanda


Aha abanyeshuri b’iyi kaminuza bari mu myitozo yo gukora ibyapa byaka mu buryo bw’ikoranabuhanga

Src: Izuba rirashe

Ibitekerezo

  • ndumva aribyiza abana bacu bari kutugezaho. ariko byaba byiza nkiyinkuru muyishyize mugifaransa no mucyongereza kugirango nabatumva ikinyarwanda babone ko u Rwanda rugeze kure mwikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa