skol
fortebet

Abanyarwanda bifuzaga kubakisha amatafari ya rukarakara inzu zo kubamo bakomorewe na RHA

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire[RHA] cyatangaje ko hafashwe umwanzuro wo kwemerera abanyarwanda kubakisha amatafari ya rukarakara inzu zo guturamo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no guteza imbere ibikoresho by’ubwubatsi bikorewe imbere mu gihugu hagamijwe kugabanya amafaranga akoreshwa mu gutumiza ibikoresho by’ubwubatsi mu mahanga.

Sponsored Ad

Kwemerera Abanyarwanda kubakisha rukarakara bigamije kongera inzu zo guturamo ziciriritse mu Rwanda no gufasha abanyarwanda kubona amazu yo kubamo mu buryo bworoshye.

Ikigo cya RHA cyavuze ko amatafari ya Rukarakara yemerewe kubakishwa ku mazu yo guturamo yo mu cyiciro cya kabiri gusa hose mu Rwanda ariko hagomba gusabwa uburenganzira kugira ngo harebwe niba afite ubuziranenge.

Nkuko byatangajwe,itafari rya rukarakara ryemerewe kubakishwa inzu yo kubamo rigomba kuba ritarengeje santimetero[cm] 20 z’ubugari, santimetero 30 z’uburebure na 15 z’ubuhagarike ndetse rikaba ribumbye neza,ryaranitswe neza.

Inzu yubakishijwe rukarakara igomba kuba ifite fondasiyo yubakishijwe amabuye n’umucanga,itari munsi ya cm 40 z’ubujyakuzimu na cm20 hejuru y’ubutaka.

Itafari rya rukarakara rikozwe mu mvange y’igitaka n’amazi.Iyo ubutaka ari inombe cyangwa ibumba,hongerwamo ibyatsi hagamijwe kongera ubukomere no kuririnda gusatagurika.

RHA yavuze ko abafundi bazubakisha rukarakara bagomba guhabwa amahugurwa ndetse ugiye gusaba ibyangombwa byo kuyubakisha akajya icyemezo cy’uko abafundi bazamwubakira bahuguwe na One stop center yahawe inshingano zo kubahugura.

Guhera kuri uyu wa Kane taliki ya 01 Kanama 2019,abanyarwanda bemerewe kubakisha rukarakara ku mazu yo guturamo yok u rwego rwa kabiri gusa bagomba kubanza kwaka uruhushya nkuko amategeko ya Leta abiteganya nkuko umuyobozi wa RHA Serubibi Eric yabitangaje mu itangazo yashyizeho umukono.

Ibitekerezo

  • Turabashimiye kuko abantu twese ntitunganya ubushobozi twajyaga tubirenganiramo cyane byumwihariko turashimira ubuyobozi bwa RHA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa