skol
fortebet

Abanyarwandakazi 2 bajujubya umukecuru w’ I Muhanga bashaka kumusenga nk’ Imana

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri babana mu itsinda ryiyise Abanyakabera kumubangamira, ngo bashaka kumusenga nk’Imana yabo.

Sponsored Ad

Abanyakabera ngo ni itsinda ry’abantu bagera kuri 60 batuye mu Murenge wa Muhanga, bavuga ko ari abakozi b’Imana, bakagira n’andi matsinda hirya no hino mu gihugu.

Bafite imyitwarire idasanzwe, kuko barangwa no gutura ahantu hamwe, bakaba batagira ibibaranga, nta makarita y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweri) bagira, nta mirimo ibyara inyungu bakora, bakaba bavuga ko batunzwe no gukora umurimo w’Imana gusa.

Nyirabidahirika avuga ko abo bakobwa bamurembeje bashaka kumusenga nk’Imana yabo, bikaba bimubangamiye cyane kuko ntaho azi umuntu wigeze afatwa nk’Imana y’abantu bagenzi be.

Agira ati “Aba bakobwa bambujije amahwemo ku buryo ntashobora no kugira icyo nkora. Bavuga ko bashaka kunsenga kandi ntabwo ndi Imana pe.”

Akomeza agira ati" Iyo ndyamye umwe aba ari ibumoso undi ari iburyo, iyo ngiye kwiyuhagira barankurikira, ntibanyemerera kurya bavuga ko nta Mana irya."

Yongeraho ko yagerageje kubahungira mu yindi miryango y’Abanyakabera ituye i Kigali, nabwo abakobwa bakamusangayo, akahava akajya i Musanze naho bakahamusanga, yajya i Nyaruguru naho bakamusangayo.

Ubu ngo baherutse kumenagura ibirahuri by’inzu y’abaturanyi babo, babitewe n’uko bababujije gukomeza kumubangamira.

Aha niho Abanyakabera batuye mu Karere ka Muhanga bakavuga ko ari ho bakorera umurimo w’Imana
Abo bakobwa ntibemera ibibavugwaho ko bashaka gusenga uwo mukecuru, gusa bavuga ko bamukunda cyane, urwo rukundo bakaba barukomora ku Mana bavuga ko bakorera.

Nubwo babihakana, bagenzi babo babana mu Banyakabera, babwiye Kigali Today, ko abo bakobwa bazengereje uwo mukecuru bashaka kumusenga, bakaba barabagiriye inama kenshi ariko bikananirana, bakaba bakeka ko baba bafite ikindi kibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice, avuga ko icyo kibazo cyamugezeho, ubuyobozi bukaba bwaratangiye kubaganiriza ngo barebe ko bahinduka.

Ati” Nkurikije uko aba bakobwa bisobanura, bavuga ko bari mu murimo w’Imana ariko ntibagaragaze ibyo bakora muri uwo murimo, bishoboka ko bafite n’ikibazo cy’imitekerereze, ku buryo duteganya no kubashakira impuguke mu by’ubuvuzi bwo mu mutwe kugira ngo baganirizwe bafashwe.”

Meya Uwamaliya avuga ko nibikomeza kunanirana, bazajyanwa mu mategeko bagahanwa, kuko ubuyobozi budashobora kwihanganira abiyitirira umurimo w’Imana bakabangamira bagenzi babo.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari aba bagore gusa bafata UMUKURU wabo nk’Ikigirwamana.Ni hafi amadini yose.Ingero,Abaslamu bafata Muhamadi nk’imana,ku buryo iyo bavuze izina rye bongeraho ngo Imana imuhe umugisha.Abagatolika,basenga Maliya n’abandi bita Abatagatifu.Abadiventits,bafata uwitwa Helen White nk’imana ku buryo aho kwemera ibyo Bible ivuga,bahitamo Ibitabo bya Helen White.
    Aba Bouddhists,bafata Bouddha wabo nk’imana.Mujya mubona ukuntu Abayoboke ba Gitwaza,Masasu,Rugagi,nabo babafata nk’imana.Bible itubwira ko Imana ifuha.Iyo dusenze cyangwa twambaje abandi bantu,irababara.All of us,we are mere and mortal humans.Yesu yasabye Abakristu nyakuru "kureshya",kutumva ko udukuriye ari umuntu udasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa