skol
fortebet

Abanyeshuli 4 bari mu maboko ya RIB bakekwaho gutwika inyubako bararamo igakongoka[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Abanyeshuri bane biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Frank Adamson rwa Kibogora( GSFAK), mu karere ka Nyamasheke, bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bacyekwaho gutwika inzu barararagamo.

Sponsored Ad

Ku wa 20 Mutarama 2019, nibwo inyubako yararagamo abakobwa 280 yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine z’igitondo bayizimya ibikoresho byabo byahiriyemo bayoberwa uwayitwitse.

Ku wa 23 Mutarama 2019, igice cyari cyasigaye na cyo cyarahiye kirakongoka abana bacumbikishirizwa mu tundi tuzu, ku wa 10 Gashyantare kamwe karashya barakazimya, ku wa 6 Werurwe, ahararaga abakobwa icyenda harashya hose harakongoka bikomeza kuba amayobera.

Mu kiganiro n’umuyobozi mushya w’iri shuri ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Werurwe Pasiteri Ukizebaraza Léon Emmanuel, yavuze ko iyi nyubako ubwo yatangiraga gushya ku wa 20 Mutarama uyu mwaka ngo hari mu ma saa yine n’igice z’igitondo abana bagiye kujya gusenga babona ifashwe n’inkongi y’umuriro, abahayoboraga bihutira kuzimya ariko igice cyari cyahiye cyose cyakongotse ntibagira na kimwe baramura.

Hashize iminsi itatu gusa ku wa 23 Mutarama,ubwo abanyeshuri bari mu masomo babonye na none umwotsi ucumba muri ya nyubako, basanga igice cyari gisigaye cyose kirahiye, na bwo ibyarimo byose birakongoka, haza kubarurwa ibikoresho by’aba bakobwa by’agaciro k’amanyarwanda arenga 11.000.000 byatikiriyemo.

Ku wa 31 Mutarama, umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Nyiri iri shuri Musenyeri Kayinamura Samuel yakoresheje inama abarebwa n’uburezi bose muri iri torero mu turere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi, ku bufatanye n’akarere ka Nyamasheke bashaka icyakorwa ngo abana bone aho barara, banabazanira iby’ibanze bibafasha kwiga neza nyuma yo kuhaburira ibyabo byose, banavuga ko bagiye kureba icyakorwa ngo iyi nyubako isanwe cyangwa hubakwe inshyashya abana barara mo,dore ko bavugaga ko barara ari 3 cyangwa 4 ku kamatora gato ntibasinzire bigatuma baniga nabi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ariko ko icyakomeje kuba amayobera ari uko,mu gihe bashakishaga igisubizo, ku wa 10 Gashyantare bongeye gutabazwa ko hari ibindi byumba bihiye bamwe mu bakobwa bararaga mo barabizimya,vuba aha ku wa 6 Werurwe,akumba kararaga mo abakobwa 9 karashya karakongoka,ntihagira na kimwe bakura mo bikomeza kuba amayobera.

Avuga kandi ko bikimara kuba ubwa 2 abashinzwe imyifatire y’aba bakobwa 2 bahise batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano bajya kubazwa bahita barekurwa,icyakora mu gukomeza gushaka umuti w’ikibazo bimurirwa ahandi,ariko n’ubundi gutwika birakomeza.

Ifatwa ry’abanyeshuri bacyekwaho icyaha:

Intandaro y’itabwa muri yombi ry’aba banyeshuri nk’uko uyu muyobozi abivuga, ngo ni umukobwa wiga mu mwaka wa 6 witwa Niyonsaba Francine uturuka mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, washyikirije ubuyobozi bw’ishuri inyandiko 4 mpimbano zifitanye isano n’iri twikwa, akavuga ko yazikuye munsi ya matora aryamaho,dore ko ngo yari asanzwe ari umuyobozi w’abandi bakobwa (Doyenne) umwaka ushize,ariko na bwo hari ibindi yakekwaga ho byagendaga biribamo.

Yagize ati’’ Nyuma y’izi nyandiko mpimbano 4 yatuzaniye indi ya 5 ndende iriho urutonde rw’abana 41 ngo bazaterwa bombe 2 byakwanga bakazatwikirwa aho barara nijoro,avuga ko na yo ayikuye munsi ya matora aryama ho nyamara dusuzumye dusanga zose ni inyandiko ze bwite.’’

Ngo yahise atabwa muri yombi n’abandi bahungu 3 bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo igihe iperereza rikomeje,hakaba n’abandi banyeshuri babazwa bataha.

Uburaro bw’abanyeshuri bwarahiye burakongoka

Iri shuri ryigeze kuvugwamo inyandiko mpimbano zatoragurwaga mu bwiherero bw’abakobwa zigaragara mo ingengabitekerezo ya Jenoside na bwo uyu mukobwa akaba yaraketswe, inzego z’umutekano zibura ibimenyetso ziramurekura, umubwiriza wa Conference ya Kibogora ifite iri shuri Pasiteri Mushimiyimana Siméon akavuga ko ubwo bimwe mu bimenyetso by’izi nkongi bitangiye kujya ahabona bashobora gutangira gusana ibyangiritse kuko bitari gukorwa hagishya gutya.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modester, yameje aya makuru ko abanyeshuri bane ibafite, ati “Yego, amakuru niyo, ni bane, byanze bikunze ejo bazashyikirizwa ubushinjacyaha”.

Ubuyobozi bw’akarere busaba abanyeshuri b’iki kigo gutangira amakuru ku gihe ku kindi cyose babona cyateza umutekano ibindi bibazo muri iri shuri.

Ibitekerezo

  • Byari kuntangaza adakomoka iyo za Rusizi! Ni ukuba maso ubwo nyine bafite ababashyushya imitwe ngo baraje kubabohora!!!!! Tuzareka guta igihe ryari koko? Abana bato nk’abo, bagifite imbere habo hose, bahisemo kwibera muri gereza kweli? Biteye agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa