skol
fortebet

Abanyeshuli bize ubuvuzi muri UR basabye ubufasha MINISANTE nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abagomba gukora ibirori bisoza kaminuza

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

Umwe mu banyeshuli bamaze imyaka 6 biga muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi yandikiye minisitiri w’Ubuzima,Dr Diane Gashumba amusaba ubufasha nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abagomba gukora ibirori byo gusoza kaminuza [graduation] kandi bari bamaze igihe babyitegura.

Sponsored Ad

Uyu munyeshuli witwa Christophe Wallace na bagenzi be babinyujije kuri Twitter bandikiye Minisitiri Gashumba bamusaba ko yabafasha nabo bagatambuka gitore bambaye amakanzu.

Wallace yagize ati “ Kuri Dr DianeGashumba.Twebwe abanyeshuli barangije medicine muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi [UR-CMHS],tubabajwe bikomeye n’uko twakuwe ku rutonde rw’abazakora graduation kuri uyu wa gatanu 8/11/2019, mu gihe turangije imyaka 6 twitegura kuvura abanyarwanda kandi twarize program yose nk’iy’abatubanjirije.”

Aba banyeshuli batemerewe gukora Graduation ngo bafite agahinda kenshi ariyo mpamvu minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yababwiye ko agiye kubafasha.

Yagize ati “Urakoze kutwandikira. Dufitanye inama n’abayobozi banyu ku wa mbere kugira ngo tuganire icyo kibazo. Namwe tuzahura tuganire ku myanzuro izaba yafashwe.”

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri iki gisubizo cya minisitiri Gashumba basabye ko aba banyeshuli barenganurwa nabo bagahabwa amahirwe yo gukora ibirori byo gusoza kaminuza.

Kugeza ubu ntacyo MINEDUC na HEC baratangaza kuri iki kibazo ariko hari amakuru avuga ko iki kigo cya HEC aricyo cyafashe uyu mwanzuro kuko ngo hari amasomo aba banyeshuli batize neza.

Umuryango wamenye ko abanyeshuli bangiye gukora ibirori bya Graduation baragera kuri 300 bose bize ubuvuzi imyaka 6.

Ibitekerezo

  • Ariko nk’aya makuru uba wayakuye he? Ninde wakubwiye ko Abanyeshuri Bose bize ubuvugi imyaka 6? Ngira ngo iyo uza kwandika ibyo wacukumbuye neza wari kumenya ko Hari nabize imyaka 5

    Murakoze kubwiyo nkuru, gusa abanyeshuri 300 ntabwo ari promotion imwe. harangije promotions 2 zitandukanye ,hari iyize 5years program hakaba niyize 6years program arinayo isanzwe muri UR. abo banyeshuri nibarenganurwe Kabisa.

    Niba hari amasomo bize nabi cg batize byo bagomba kuyasubiramo ntamikino kubuzima bw’abantu, wenda ahandi wakoroshya ariko ibijyanye nokuvura abantu bisaba kwitonda, ntagutwarwa n’amarangamutima.

    Oya niba hari amasomo batize neza nibayasubiremo bayige kabisa, ntakuza gukinira kubuzima bw’ abantu mudupima indwara mukayoberwa izarizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa