skol
fortebet

Abanyeshuri batatu baherutse guhitanwa n’ impanuka bashyinguwe, babiri bari abavandimwe

Yanditswe: Thursday 01, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuhango wo gushyingura abana batatu bahitanywe n’ impanuka yabereye ku Kamonyi mu murenge wa Musambira waranzwe n’ ishavu n’ agahinda byinshi.
Iyi mpanuka yabaye tariki 30 Mutarama 2018, ubwo abana bane bavaga ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Gatizo bakagongwa n’imodoka y’ijipe ifite Pulaki RAD 313 I, yavaga Muhanga yerekeza Kigali.
Batatu muri aba bana bahise bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka. Muri batatu bapfuye, babiri bavaga inda imwe.
Ubwo abana bane bavaga ku ishuri ry’urwunge (...)

Sponsored Ad

Umuhango wo gushyingura abana batatu bahitanywe n’ impanuka yabereye ku Kamonyi mu murenge wa Musambira waranzwe n’ ishavu n’ agahinda byinshi.

Iyi mpanuka yabaye tariki 30 Mutarama 2018, ubwo abana bane bavaga ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Gatizo bakagongwa n’imodoka y’ijipe ifite Pulaki RAD 313 I, yavaga Muhanga yerekeza Kigali.

Batatu muri aba bana bahise bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka. Muri batatu bapfuye, babiri bavaga inda imwe.

Ubwo abana bane bavaga ku ishuri ry’urwunge rw’amashuri rwa Gatizo kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mutarama 2018 bagonzwe n’imodoka y’ijipe ifite Pulaki RAD 313 I, yavaga Muhanga yerekeza Kigali. Batatu muri aba bana bahise bahasiga ubuzima undi umwe arakomereka. Muri batatu bapfuye, babiri bavaga inda imwe.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa sita z’amanywa, ibera ahitwa Kariyeri ku rugabano rw’Umurenge wa Musambira na Gacurabwenge.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa sita z’amanywa, ibera ahitwa Kariyeri ku rugabano rw’Umurenge wa Musambira na Gacurabwenge.

Umuhango wo gushyingura aba bana wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Mutarama 2018 mu irimbi riherereye ahitwa Nyamugari mu kagari ka Nkingo ho mu Murenge wa Gacurabwenge.

Baherekejwe n’imbaga y’abantu baturutse hirya no hino harimo n’ubuyobozi bw’akarere bwari buhagarariwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu, hari kandi n’inzego z’umutekano.

Gushyingura, byari Agahinda, Ishavu n’amarira ku bantu bose baherekeje aba bana. Kimwe mu bintu bikomeye byashavuje umwe mu babyeyi b’umwe muri aba bana bashyinguwe, ni uburyo umwana ngo yamusabye ibiryo mu gitondo ajya kwiga akamubwira ngo ni ajye ku ishuri arabirya agarutse.

Ibitekerezo

  • Ko numva ngiye kurira!

    Ko numva ngiye kurira!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa