skol
fortebet

Abapadiri bo muri Kenya babyaye bagiye kumenyekana

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikigo cyigenga cy’ I Nairobi muri Kenya kigiye gupima uturemangingo DNA kigaragaze abapadiri babyaye abana.

Sponsored Ad

Abagore babyaranye n’ aba bapadiri nibo batanze ibimenyetso bizashyingirwaho n’ iki kigo. Kiriziya gatolika niyo yasabye ko abo bagore bagaragaza niba abo bana bayarabyawe n’ abapadiri.

Bamwe muri abo babyeyi bavuga ko abapadiri babateye inda bakabihakana. Bamwe muri abo bapadiri bagejejwe imbere y’ inkiko, umwe muribo urukiko rwamuhamije kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’ abana be babiri babahungu.

Mu mpera za 2017 Papa Francis yashyizeho komisiyo ishinzwe kwiga ku kibazo cy’ abadiri bashinjwa gushurashura no gutera inda abagore. Mu ndahiro y’ abapadiri biyemeza kutazigera hashaka abagore gusa hari amakuru avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kuba umupadiri abanza gupimwa ngo barebe niba atari ikiremba.

Mu myaka yashize abapadiri bigeze gusaba ko bakwemererwa gushaka abagore ariko kiriziya gatolika irabyanga.

Icyo kigo cyo muri Kenya gifite iminsi itarenze 30 yo kuba cyamaze gushyikiriza kiliziya gatolika raporo igaragaza abo ba padiri babyaye.

Ibitekerezo

  • Ukurikije ibyo Ibinyamakuru bivuga,Abapadiri badasambana ni mbarwa.Muribuka ibihumbi n’ibihumbi by’abapadiri byo muli Amerika,Canada,Australia bashinjwe gufata abana ku ngufu.Mulibuka Abasenyeri 34 bo muli Chili basezeye kubera ubusambanyi.Hamwe na Cardinal wo muli Australia wajyanywe mu nkiko nawe kubera ubusambanyi.Nyamara Gatolika kugeza ubu ivuga ko ariyo "Kiriziya imwe itunganye".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa