skol
fortebet

Abapolisi bato 1342 nibo u Rwanda rwungutse[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa mbere, mu kigo cy’imyitozo cya Polisi y’igihugu giherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana habereye umuhango usoza amahugurwa y’abapolisi 1342 bari bamaze amezi icumi bahabwa amasomo atandukanye.

Sponsored Ad

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Jonson Busingye, wari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Umuhango wo gusoza amasomo ya bariya bapolisi wabimburiwe n’igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya zirimo amacumbi ndetse n’ibyumba by ‘amashuri azajya aberamo amahugurwa.

Abapolisi 1342 ni bo basoje amasomo y’ikiciro cya 15, bakaba barimo 197 b’igitsina gore. Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Polisi ry’i Gishari CP Vianney Nshimiyimana yavuze ko abapolisi 1400 ari bo bari bari batangiye amahugurwa, gusa bikarangira 58 badashoboye kuyasoza kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’ubuzima bubi ndetse n’imyitwarire mibi.

Mu bumenyi aba bapolisi bavanye mu mahugurwa bari bamazemo amezi icumi, harimo gukoresha ikoranabuhanga mu iperereza; amategeko; ubufatanye bwa polisi n’abaturage; ubutabazi bw’ibanze; imyitozo ngororamubiri; ibiganiro ndetse n’andi masomo atandukanye y’ingirakamaro mu mirimo ya polisi y’igihugu.

CP Nshimiyimana Vianney yasabye abapolisi bato barangije amahugurwa kurushaho guteza imbere igihugu.

Ati “Amasomo mwahawe ntazabe imfabusa, ndabasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe mwirinda icyatesha agaciro igihugu cyacu, polisi y’u Rwanda, imiryango mukomokamo ndetse namwe ubwanyu. Mugende muharanire guteza imbere igihugu cyanyu mushyire imbere umuturarwanda mukorana ubwitange.”

Minisitiri w’ubutabera Johnson Busigye we yibukije abapolisi basoje amasomo ko bagomba kwimakaza inshingano za Polisi y’u Rwanda zirimo umutekano w’abantu n’ibyabo, by’umwihariko gukumira no kurwanya ibikorwa byose byabangamira uwo mutekano.

Ati” umupolisi wese agomba kumva ko iyi nshingano imureba akanamenya ko ishyirwa mu bikorwa ryayo risaba imikoranire inoze ihoraho hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye.”

Minisitiri Busingye yanabibukije ko gucunga umutekano bitagarukira mu gihugu imbere gusa, ko ahubwo Polisi y’u Rwanda initabazwa mu butumwa butandukanye mu mahanga; abasaba gutanga umusanzu mu kongera ingufu muri ibyo bikorwa bihesha ishema u Rwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa