Abarezi basobanuriwe uko Jenoside yahagaritswe ngo bigiye kubafasha mu kazi kabo
Yanditswe: Friday 30, Nov 2018
Abarimu n’ abayobozi bo mu Rwunge rw’ Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo Kibeho (G.S.St Paul Kibeho) baratangazaga ko bagiye kurushaho gutanga uburezi bufite ireme no gufasha abanyeshuri kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 nyuma yo gusura ingoro ndangamateka y’ urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda.
Aba barezi batemberejwe ibice byose bigize iyi ngoro berekwa uko Jenoside yateguwe uko yakozwe n’ uko yahagaritswe n’ Abanyarwanda ubwabo amahanga yabatereranye.
Umuyobozi w’ iri shuri Ndagijimana Sylvestre yavuze ko uru rugendoshuri bakoze rwatumye bunguka amakuru bari bakeneye cyane.
Umuyobozi wa G S St Kibeho, Ndagijimana Sylvestre
Yagize ati “Twari dukeneye ano makuru nk’ abantu bigisha, twajyaga twigisha abana ibintu twumvise ariko noneho twanabibonye”
Mbonyumugenzi Dieu donné , ushinzwe amasomo muri G.S.St Paul Kibeho yavuze ko hari ubwo umunyeshuri yabazaga abarezi amateka ajyanye n’ urugamba rwo kubohora igihugu ntibamusobanurire neza kuko babaga barabibwiwe batabireba.
Yakomeje avuga ko ubumenyi bahakuye bugiye kubafasha guhangana n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Kuba twasuye ino ngoro biradufasha guhangana n’ ingengabitekerezo ya Jenoside tubwira abana ukuri uko kuri”
Mbonyumuvunyi yasabye ko abarimu bose bo mu Rwanda bazasura iyi ngoro ndangamateka y’ urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Iyi ngoro irimo amafoto, inyandiko, amashusho bifasha uyisuye kubona ishusho y’ uko byari bimeze mbere ya jenoside mu gihe cya Jenoside no mu gihe cyo kuyihagarika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *