skol
fortebet

Abarimu bo mu karere ka Nyagatare bajya mu kazi basinze banambaye nabi bafatiwe imyanzuro ikarishye

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Nyagatare bajya mu kazi biyambariye uko babonye,abandi banyoye agasembuye kenshi babwiwe ko bagiye kujya birukanwa igihe bafatiwe mu cyuho.

Sponsored Ad

Aba barimu bihanangirijwe n’umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburezi, Batamuriza Edith,ko bagiye kujya bahabwa ibihano bikarishye birimo no kwirukanwa igihe cyose bazajya bafatwa basinze mu masaha y’akazi.

Yagize ati “Icy’ubusinzi cyo, barabizi ko n’umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri hari abarimu batashye kubera icyo kibazo, abo tuzafata nta bindi byinshi tuzakora uretse gukoresha uburyo bwakoreshejwe ubushize.”

Umwaka ushize, abarimu 38 birukanywe ku kazi bazira ubusinzi mu masaha y’akazi ndetse Batamuriza yavuze ko biteguye guhana abazongera gufatirwa muri aya makosa.

Batamuriza yavuze ko hakozwe ubukangurambaga bwinshi ku bijyanye n’imyambarire ikwiriye kuranga umunyeshuri n’umurezi we ndetse bagiye kuzajya bafatira ibihano abarimu biyambika uko babonye.

Yagize ati “ Umurezi azi uko agomba kwambara imbere y’umunyeshuri ari naho twanavuze ko aho bishoboka ku bushobozi buke bw’ikigo cyashaka amataburiya ku buryo buri murezi aba ayambaye hejuru y’imyenda ye yaje yiyambariye mu bushobozi bwe afite.”

Abarimu benshi bo mu karere ka Nyagatare bigisha batateguye amasomo nabo bahawe umuburo nyuma yo gufatirwa mu cyuho na Kageruka Benjamin, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi bw’ibanze muri Minisiteri y’Uburezi.


Abarimu bajya kwigisha bambaye nabi bafatiwe ingamba mu karere ka Nyagatare

Ibitekerezo

  • nikibazao Kabisa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa