skol
fortebet

Abarundi babana batarasezeranye basigaranye iminsi 60 gusa

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

Ugendeye ku itegeko Perezida Pierre Nkurunziza yasinye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka rigamije “gutunganya umuryango mu Burundi” ababana batarashyingiranywe ubu basigaranye uku kwezi n’ugutaha gusa batabikora bagacibwa amande cyangwa bagafungwa.
Mu gushyira mu bikorwa itegeko rya Perezida wa Republika abayobozi mu nzego z’ibanze i Burundi bari gusezeranya imiryango myinshi mu kivunge kuko itariki ntarengwa ari impera z’uyu mwaka ku babana batarasezeranye mu Burundi. Imiryango y’uburenganzira bwa (...)

Sponsored Ad

Ugendeye ku itegeko Perezida Pierre Nkurunziza yasinye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka rigamije “gutunganya umuryango mu Burundi” ababana batarashyingiranywe ubu basigaranye uku kwezi n’ugutaha gusa batabikora bagacibwa amande cyangwa bagafungwa.

Mu gushyira mu bikorwa itegeko rya Perezida wa Republika abayobozi mu nzego z’ibanze i Burundi bari gusezeranya imiryango myinshi mu kivunge kuko itariki ntarengwa ari impera z’uyu mwaka ku babana batarasezeranye mu Burundi. Imiryango y’uburenganzira bwa muntu ibona ibi nko guhohotera uburenganzira bwa muntu.

Mu Ntara ya Rutana mu majyepfo ababana batarashyingiranywe bategetswe kwibaruza ku rutonde rwihariye nk’uko bitangazwa na AFP.

Mu majyaruguru mu Ntara ya Bubanza bavuze ko hari ibihano byihariye (bitatangajwe) ku bazarenga kuri iri tegeko rya Perezida. Kandi ngo umwana uzavuka ku batarashyingiranwe byemewe ntabwo azajya yigira ubuntu nk’abandi.
Leta y’u Burundi ishimangira ko kubana byemewe n’amategeko birengera abagore n’abana babo cyane cyane ngo iyo bijemo izungura.

Terence Ntahiraja umuvugizi wa Minisiteri y’intwaro (ubutegetsi) y’imbere mu gihugu yabwiye AFP ko u Burundi bwugarijwe n’ikibazo cy’abaturage benshi giterwa n’ababana batarasezeranye, ubuharike, n’abana b’abakobwa benshi baterwa inda.
Ati “turashaka ko Abarundi bumva ko buri wese ari we ushinzwe ubuzima bwe, turashaka umurongo mu gihugu.”

Ibi kandi ngo bigendanye n’umurongo wo gusubira ku mahame ya cyera y’umuco w’Abarundi watanzwe na Perezida Nkurunziza mu 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa