skol
fortebet

Abashaka gukora ubucuruzi bwo kuri interineti baciwe intege n’amafaranga byavuzwe ko azajya asabwa na RURA

Yanditswe: Tuesday 23, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatanu taliki ya 19 Gashyantare 2021, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangarije abakora ubucuruzi bwo kuri interineti banatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku baguzi (e-commerce), ko ruri gutegura umushinga mushya ugenga iyandikwa ryabwo.

Sponsored Ad

Ni mu nama yahuje uru rwego n’ibigo bikora ubu bucuruzi bikanatanga iyi serivisii.

Nk’uko bigaragara mu nyigo y’uyu mushinga, ushaka gukora ubu bucuruzi yazajya asabwa kwishyura amadolari ya Amerika ($) 3000 (arenga amafaranga y’u Rwanda 2,900,000) kugira ngo abone uruhushya rumwemerera gukora mu gihe cy’imyaka itanu.

Mbere yo guhabwa uru ruhushya kandi, ngo hazajya hagenzurwa ubushobozi bw’ushaka gutanga iyi serivisi burimo ubw’ibikoresho nk’imodoka na moto, ndetse n’ikoranabuhanga ryoroshya itumanaho hagati ye n’umuguzi.

Aho uyu mushinga mushya umenyekaniye, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kotsa igitutu RURA, babitewe n;aya mafaranga yo kwandikisha ubu bucuruzi, bafata nk’aho yaba ari ayo kunaniza abagira igitekerezo cyo kwiteza imbere, cyane cyane urubyiruko.

Nk’uwitwa eLHAMiiD ku rubuga rwa Twitter yabwiye RURA ati: “Uyu mushinga wo gusaba abakora e-commerce $3000 y’uruhushya rwo gukora si ugukabya ahubwo ni n’ubujura, bikaba no kwangiza icyizere cyose cy’urubyiruko n’abahanga udushya mu ikoranabuhanga.”

Uwitwa Reilla Umutoni agira ati: “Ndi hano nibaza uko twamanuye imisoro ku modoka zihenze, RURA igasaba $3000 y’uruhushya rwo gukora e-commerce, bivuze guca intege ubucuruzi buciriritse n’abatekereza guhanga imirimo.”

Igitekerezo cya Umutoni cyagarutsweho n’undi witwa Uncle 107 wagize ati: “1. Igihugu cyakuyeho imisoro ku modoka zihenze mu korohereza abakerarugendo batazanazigendamo. Uko ayo mafaranga azagaruzwa, 2.RURA yashyizeho $3000 y’uruhushya rwo gukora imyaka itanu kuri e-commerce…”

Uwitwa Nduje Uramvangira ati: “Ni system y’uko abakire bakomeza gukira, abakena bagakomeza gukena. Telereza umunyeshuri ufite igitekerezo cyo gukora web/Mob/App ariko ntabone amafaranga yo kwiyandikisha. Nyabuna RURA ongera ubitekerezeho.”

Mu gihe benshi bakomeje kubyibazaho ndetse n’igitutu kuri RURA kikaba gikomeje ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Gashyantare 2021, RURA yasohoye itangazo risa n’irihumuriza abatewe impungenge n’aya mafaranga, aho ivuga ko inyigo y’uyu mushinga ikiri mu itangira, isaba ababonye inyandiko (draft) igaragaza ibyawo yasakaye kuri izi mbuga ko batayiha agaciro, kuko itaremezwa.

Uru rwego rwatangaje kandi ko inama yaruhuje n’abakora ubu bucuruzi yari igamije kwakira ibitekerezo byabo kuri uyu mushinga, iti: “Inama nkusanyabitekerezo yaduhuje n’ibigo bya e-commerce kugira ngo tumenye uko bumva uyu mushinga.”

RURA yijeje ko hazakomeza ibiganiro n’abo bireba kugira ngo harebwe uburyo imikorere y’ubu bucuruzi yanogera abacuruzi n’abakiriya babo.

Faith Keza we mu gitekerezo cye ku birebana n’iri tangazo rya RURA ati: “Na none abantu batanga ibitekerezo ku mishinga ikiri mu nyigo, ntibabitanga ku mabwiriza yemejwe bwanyuma kuburyo iyi atariyo ngingo yo kwerekana muri iyi baruwa.

Twese duhangayikishijwe n’impamvu abantu barimo no kuganira kuri iki n’intego ziri muri RURA, iyo niyo baruwa nshaka kubona.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa