skol
fortebet

Abashinwa bahaye u Rwanda ibikoresho byitezweho gukemura ibibazo by’ ubutaka n’ amazi

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikigo cya siyansi cyo mu gihugu cy’ Ubushinwa cyahaye ikigo gikora ubushakashatsi mu karere u Rwanda ruherereyemo ibikoresho by’ ubushakashatsi byitezweho gukemura ibibazo by’ amazi n’ ibibazo bijyanye n’ ubutaka.
Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 300 z’ amafaranga y’ u Rwanda byashyikirijwe umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Dr Ngamije Jean kuri uyu wa Kabili tariki 24 Ukwakira 2017.
Kaminuza ya UNILAK isanzwe ifitanye umubano n’ Ikigo cyo mu Bushinwa kitwa Xinjing institute of (...)

Sponsored Ad

Ikigo cya siyansi cyo mu gihugu cy’ Ubushinwa cyahaye ikigo gikora ubushakashatsi mu karere u Rwanda ruherereyemo ibikoresho by’ ubushakashatsi byitezweho gukemura ibibazo by’ amazi n’ ibibazo bijyanye n’ ubutaka.

Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 300 z’ amafaranga y’ u Rwanda byashyikirijwe umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya UNILAK, Dr Ngamije Jean kuri uyu wa Kabili tariki 24 Ukwakira 2017.

Kaminuza ya UNILAK isanzwe ifitanye umubano n’ Ikigo cyo mu Bushinwa kitwa Xinjing institute of ecology and geography.

Dr Ngamije yavuze ko ibi bikoresho bizakemura ibibazo byinshi bijyanye n’ ubushakatsi, avuga ko ari ibikoresho by’ ubushakashatsi bukorwa ku mazi no ku butaka.

Yagize ati “Ibiri bukemuke byo ni byinshi… Icyumba kimwe kirimo ibikoresho by’ ubushakashatsi ku bijyanye n’ amazi. Turizera ko ubushakashatsi buzatanga amazi ahagije kandi meza. Ikindi kirimo ibikoresho bipima ubutaka, abazakenera kubaka bakeneye gupima ubutaka bwabo, gupima amasambu y’ abantu ibikorsho birimo”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bibazo bizabonerwa ibisubizo kubera ibi bikoresho harimo n’ ibibazo cy’ ubutaka butembanwa n’ amazi. Yongeyeho ko amakuru azajya atangwa n’ ubushakashatsi ari amakuru akenerwa n’ inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’ u Rwanda kita ku bidukikije REMA, Minisiteri y’ Ibiza no gucyura impunzi n’ izindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi ushinzwe ubumenyi ngiro, Olvier Rwamukwaya yavuze ko iyi nkunga y’ ibikoresho Ubushinwa bwahaye u Rwanda ije ishimangira ubufatanye busanzwe burangwa hagati y’ ibihugu byombi u Rwanda n’ Ubushinwa.

Yagize ati “Iyi nkunga mu by’ ukuri ije ishimangira ubufatanye bwiza busanzwe hagati y’ ibihugu byombi. Turabyishimiye kandi nka Minisiteri y’ uburezi twiteguye gukomeza gushyigikira ibikorwa nk’ ibi. Ni igikorwa kiza kije gisanga ibindi bigaragaza umubano w’ ibihugu byombi, twavuga nk’ ishuri polytechnic rya mu Musanze ryubatswe ku bufatanye n’ igihugu cy’ Ubushinwa n’ ishuri ryigisha ururimi rw’ igishinwa mu Rwanda, n’ ibindi”

Aba bashinwa bazeranyije Abanyarwanda ko bazakomeza guteza imbere uburezi bw’ u Rwanda binyuze mu guha buruse abanyeshuri b’ abanyarwanda bakajya kwiga iwabo mu Bushinwa.

Iki kigo cy’ ubushakashatsi, mu karere ‘Joint Reaserch Center on natural resources and environment in East Afurika byafunguwe ku mugaragaro mu Ugushyingo 2016. Gifite ikicaro muri UNILAK. Umubano wa UNILAK n’ iki kigo cyo mu Bushinwa watangiye muri 2012 bamaze guhurira mu bikorwa bitandukanye birimo n’ inama zitandukanye ku bya siyansi.

AMAFOTO

Umuyobozi wungirije w’ ikigo cyo mu Bushinwa cyatanze ibikoresho, Rwamukwaya Olivier na Dr Ngamije Jean

Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro

Rwamukwaya yashimye ubufatanye buranga u Rwanda n’ ubushinwa

Igice cya mbere cy’ ibi bikoresho cyamaze kugera muri laboratoire


Inzu ikorerwamo ubushakashatsi yubatswe na UNILAK, abashinwa batanga ibikoresho

Ibitekerezo

  • Wawuuuu...mbega byizaa;UNILAK yacu imaze kuba ubukombe neza nezaa. Komeza utere imbere kdi abo wareze tudewe ishema n’urwego ugezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa