skol
fortebet

Abasirikare 2 bo mu Ngabo z’u Rwanda mu bahawe impamyabushobozi mu gutwara indege mu gihugu cya Qatar[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 29, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bahawe impamyabushobozi mu gutwara indege, amasomo bakaba barayakurikiraniye mu gihugu cya Qatar.

Sponsored Ad

Abo basirikare basoje amasomo ni 2nd Lt Eloge Nyiringabo na 2nd Lt Josia Rugema, bakaba barize ku ishuri rya Al Zaeem Air College ryo muri Qatar, impamyabushobozi bakaba barazihawe ku wa 26 Mutara 2021.

Abo basirikare basoje amasomo ni 2nd Lt Eloge Nyiringabo na 2nd Lt Josia Rugema, bakaba barize ku ishuri rya Al Zaeem Air College ryo muri Qatar

Aho bigaga bari mu itsinda ry’abantu 85, muri bo 71 bize ibyo gutwara indege naho 14 biga ibindi bijyanye nazo nko kuzikanika, bakaba baturuka mu bihugu bya Qatar, u Rwanda na Kuwait.

Uwo muhango wabanjirijwe n’umwiyereko w’indege zitandukanye z’icyo gihugu zirimo nka Rafale, Mirage, C-130 n’izindi, ndetse n’ishuri bizemo rikaba na ryo ryarohereje indege mu kirere muri uwo mwiyereko.

Umuyobozi w’umusigire wa Al Zaeem Air College, Brigadier Abdullah Mubarak Al Mohannadi, yavuze ko icyo kiciro cya munani cy’abanyeshuri bamaze imyaka itatu biga amasomo yo mu ishuri avanze n’ayo gushyira mu bikorwa ibyo biga, bakaba barujuje ibisabwa kugira ngo babone impamyabushobozi y’icyiro cya kabiri cya kaminuza mu by’indege.

Agira ati “Twizihije ibi birori uyu mwaka turi mu bihe bigoye kandi bidasanzwe, byatumye ubuzima bw’abantu buzamo ibibazo byinshi kubera Covid-19. Gusa ibyo ntibyatumye ishuri ryacu rihagarika kwigisha, ahubwo ryafashije abanyeshuri kujya ku rwego mpuzamahanga mu by’indege”.

Yongeraho ko ishuri ryakoze ibishoboka byose muri iyo myaka y’amasomo kugira ngo abanyeshuri bazingatire amasomo yabo uko bikwiye, bityo mu mirimo bazakora bazabe intangarugero.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa