skol
fortebet

Abasirikare bane barindaga Lt Gen Mudacumura beretswe itangazamakuru I Goma

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

Abasirikare bane barindaga umuyobozi mukuru wa FDLR,Lt.Gen.Mudacumura uherutse kwicwa n’ingabo za FARDC,beretswe itangazamakuru mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Nzeri 2019.

Sponsored Ad

Aba barwanyi bane ba FDLR beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa mpiri n’ingabo za Congo zari zimaze kwica umyobozi wabo Mudacumura w’imyaka 65 nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Congo Synthese kibitangaza.

Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko gahunda bafite ari ugukuraho imitwe yitwaje intwaro agasaba abarwanyi kwishyikiriza ingabo za Congo mu maguru mashya.

Ati “Ubu gahunda yacu ni ugukuraho imitwe yitwaje intwaro yose kandi vuba bishoboka twahereye kuri Mudacumura no ku bari kumwe nawe kandi twabigezeho kuko twamwiciye hamwe n’uwari ushinzwe ibikorwa bya politiki Col Soso Sixbert, tunafata abarinzi bane n’ibikoresho byabo. N’abandi bashyire intwaro hasi bizane nibatabikora bizabagendekera nka Mudacumura’’.

Mbarushimana Faustin Zakayo warindaga Col Sixbert Soso wari ushinzwe ibikorwa bya politike, ysobanuye ukuntu bafashwe.

Ati “Twaje mu nama yo gutora umuyobozi mukuru wo gusimbura Ignace Murwanashyaka hari mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice twumva amasasu atugezeho njyewe nari nkiryamye hafi yanjye hari Soso Sixbert narindaga we yaregutse baba bamurashe isasu mu mutwe nanjye mfata imbunda yanjye ndasohoka mpita mpura n’abasirikare ba FARDC baramfata.”

Amakuru aravuga ko aba barwanyi bafatiwe mu gace kitwa Bwito muri Rutshuru hamwe n’imbunda nyinshi n’amasasu ndetse na za Flash Disk,mudasobwa na radio z’itumanaho rya gisirikare.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira uwa Gatatu wa taliki ya 18 Nzeri uyu mwaka,nibwo ingabo za FARDC zaguye gituma uyu Mudacumura na bamwe mu bayobozi bafatanyaga kuyobora FDLR babamishaho urusasu birangira uyu Mudacumura n’abandi bayobozi bahasize ubuzima.

Ibitekerezo

  • This is useless.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa