skol
fortebet

Abasore bishimiye bidasanzwe itegeko rigena inkwano zizajya zihabwa umuryango w’umukobwa bamwe bagereranyije na Bundles za Internet

Yanditswe: Tuesday 21, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ashingiye ku itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yayo ya 53, ashingiye ku itegeko no 42/1988 ryo ku wa 27 ukwakira 1988 rishyiraho interuro y’ibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano cyane cyane mu ngingo yayo y’i 168, ategetse, mu gihugu hose inkwano ni inyana cyangwa amafaranga atarenze ibihumbi cumi na bitanu , ihitamo muri byombi rigaharirwa umuryango w’umukobwa.

Sponsored Ad

Iri ni itegeko ryiriwe rizenguruka ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa mbere, bamwe mu basore bakoresha imbuga nkoranyamabag batebyaga basa nababyinira ku rukoma bavuga ko noneho kera kabaye ibintu byorohejwe dore ko muri iyi minsi kugira ngo uhabwe umugeni bisaba kwitwaza akavagari k’amafanga y’inkwano.

Ku rundi ruhande na bashiki bacu batangaga ibitekerezo bavuga ko noneho bagiye kubona abagabo ariko hari n’abavugaga ko aho kugira ngo bakobwe inyana imwe cyangwa amafaranga atarenze ibihumbi cumi na bitanu byaruta bakagenda nta gukwa kubayeho.

Mu batanze ibitekerezo, harimo na Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye , yagize ati ” Aba batype ra! Murashaka kwihutira gukwa quinze mille (15 000 Frw) (bundle y’ukwezi) cyangwa kunyarukira kwa ba sobukwe kwibutsa “aga solde” batabahaye?”

Iri teka abantu biriwe bahererekanya ryari rihari ariko ryaravuguruwe, iri teka ryari rishingiye ku ngingo ya 168 y’itegeko no. 42/1988 interuro yibanze n’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano (Igazeti ya Leta,1989, p.9) kandi ingingo zaryo zavanyweho n’itegeko Nº 32/2016 ryo muri 2016 rigenga abantu n’umuryango.

Ingingo yaryo y’i 167 ivuga ko “Ishyingirwa rikorewe imbere y’ubutegetsi rishobora kubanzirizwa n’imihango gakondo ndangagaciro y’umuryango nyarwanda irimo iyi ikurikira: 1° umuhango wo gusaba no gufata irembo uhuza imiryango y’abifuza gushyingiranwa ikemeranwa ko nta nzitizi yo gushyingiranya abana bayo; 2° umuhango wo gusaba umugeni no gukwa ugaragaza amasezerano y’ubwumvikane hagati y’imiryango ibiri (2) yemeranya ko umuhungu n’umukobwa bayikomokaho bazashyingiranwa kandi ko iyo miryango yombi izakomeza gufasha no guhagararira ishyingirwa ryabo. Icyakora, iyo inkwano itabonetse ntibibuza amasezerano y’ubushyingiranwa kwemerwa.”

Itegeko ryakuyeho iteka twavuze haruguru

Bigenda gute mu muhango wo gusaba no gukwa?

Mu muco wa Kinyarwanda ujya gusaba abanza kurangisha umugeni, yamara kumubona no kumushima imico n’ubwiza, cyangwa amushimiwe n’undi, agashaka umuranga. N’iyo asaba mu baturanyi ashaka umuranga; ni we umuvugira bagiye mu byo gusaba.

Iyo umusore bamurangiye umukobwa atazi, arihorera agashaka undi musore mugenzi we bakiyuhagira bakisiga, bakaboneza bakajya kwa se w’umukobwa ashaka gusaba, bakamushima cyangwa bakamugaya, bagataha.

Umuranga ni we uvuga ijambo, n’iyo se w’umuhungu ari aho, ni umuranga uvuga ijambo ati: ” Nyanaka, yantumye…” Hanyuma akavuga amagambo y’isaba yitwa ” imisango y’abakwe “. Abasabwa umugeni na bo, basubiza umuranga bamubwira bati: ” Genda utubwirire Naka…” bakavuga amagambo yagenewe gusubiza.

Ujya gusaba umugeni ntibamwita umureshya; bamwita umukwe. Uko bavuga usaba si ko bavuga usabirwa. Usaba aba ari n’umuranga; umukobwa iteka bavuga ko asabwa, n’uza kuvuga amagambo asaba, bavuga ko aje gusaba. Kuvuga umureshya, ni ukuvuga uje kureshya umusumbakazi. Ntabwo umusumbakazi bavuga ko asabwa, iteka bavuga ko baje kureshya, ngo batumwe na Naka kumurehereza umugore. Usaba agira ati:”Natumwe na kanaka ngo musabire umukobwa “.

Usaba umukobwa aba ari se w’umwana, cyangwa umuranga cyangwa se wabo w’uwo muhungu, uwo ari we wese, aba ari kumwe n’umuranga. Izina ry’abasaba bose, bitwa abakwe, ari abaje bashoreye, inka, ari n’abaje bikoreye inzoga, ari n’abavuga ijambo ryo gusaba, mbese abantu b’iwabo w’umuhungu, bose bitwa abakwe. Na none umukwe uzarongora ni we uba ari umukwe w’ukuri; ariko iwabo w’umukobwa usabwa, baravuga bati: “Muritondere uwo muntu, mumufate neza, ni umukwe “. Bikaba kwanga kwihesha agaciro gakeya no kugira ngo hatagira ubicira ubukwe.

Ibitekerezo

  • Jyewe nk’umukristu,iteka ndeba ibintu bihuye na Bible.Nubwo n’umuco nawo nywurebaho.Dukurikije Bible,ntabwo Adamu yakoye Eva.Ndetse na Yozefu,Fiyanse wa Mariya,ntabwo yamukoye.Icyo yakoze ni ukujya kwibaruza I Bethlehem,aho bombi bakomokaga.Icya ngombwa nuko Umugore n’Umugabo batera igikumwe,ahasigaye bagakundana,bakabana ubuzima bwabo bwose,badacana inyuma,kandi bakubahiriza amahame Yesu yahaye abashakanye,kubirango bazabone ubuzima bw’iteka muli paradizo.Imana siyo yashyizeho INKWANO.Gusa no kuyitanga si icyaha,mupfa kubyumvikana.

    Government morakoze ndarongoye ndakabumushi wishe rugigana hhhhhhh mwebare kutuyamba

    Ndishimye cyane , mperutse gusura incuti yange imbwira ko yagiye gusaba umugeni bakamutegeka kuzana 400000rwf numva kubushobkzi bwange nshitse intege ko baramutse bayanyatse ntayo nzabona

    BIBILIYA NTAGO IVUGA BYOSE.none se ko utavuze ko Yakobo yagiye gukora imyaka irindwi kwa sebukwe kugira ngo bamuhe Rachel,aho kumumuha bakamuha Tamari? kubera urukundo yakundaga Rachel akemera gukora indi myaka 7 ngo abone uwo yakunze?ikibazo kiriho ubu si inkwano,ahubwo ni urukundo rwabuze.Gusa nibagena inkwano bazakemure n’icyibazo cy’ibitahanwa kuko nabyo birimo gusenya ingo.muzi ko baramukazi bumugeni basigaye bazindurwa no kureba ibyo umugeni yatahanye ngo babigereranye n’inkwano musaza wabo yatanze!!!!? amakimbirane agatangira ubwo.
    nubwo abahungu barira ngo inkwano yariyongeye mbona ntakibazo kirimo ahubwo ikibazo kiri kubana babakobwa barigushyingirwa,umusore akifuza ko atahana Gaz yacanaga kunkwi,agatahana inka,n’ibindi bikoresho buhenze birenze ubushobozi bw’ababyeyi.nimukoma urusyo muzakome n’ingasire.

    kera muri za 1985-86 nabwo baravuze ngo abasore babura inkwano ngo barongore, gouvernement iti: inka ivuyeho kuba inkwano, bati guhera ubu umusore azanjya akwa AMASUKA ATATU, icyo gihe isuka yaguraga 300Frws, abasore bagatera urwenya ngo bazanjya batanga 1000Frws hanyuma Sebukwe abagarurire 100Frws. icyo cyemezo abadepite bose baracyemeye usibye Depite RUCAGU wenyine yarabyanze avuga ko atari umuco nyarwanda. none birongeye birabaye muri 2019 inkwano iragabanutse.

    Ibyo ni ugutesha umunyarwanda kazi agaciro ntibinejeje na gato n’ubwo inkwano atari ikiguzi ariko yaba n’ishimwe ry’uko bakurereye neza .

    Uwo uvuze ngo ni Ishimwe ry’uko bakurereye neza aratubeshye: 1. Umusore we se ntago yarezwe!? 2. Umugore se iyo akunaniye ubwo aba yararezwe neza !? Nyuma yaho se bagusubiza inkwano watanze!?
    Igitekerezo: Niba bumva 15,000 FRS ari ugusuzugura Umunyarwanda kazi bahitemo Inyana. Kuri njyewe no byiza rwose Bashiki bacu bari baheze iwabo kubera abasore bifataga bitewe no kubura inkwano.

    Nibyo rwose gucibwa inkwano nkeya ,, gusa nanone 15000rwf ,,,, kabisa byaruta bikabera Ubuntu kubwurukundo .

    rekareka bashiki bacu se ni inkoko? minervalle bishyuriwe biga se yo ni angahe

    Kuberako nta nkwano nanamajyambere umukobwa azajyana Kandi umuhungu ukodesha niyemerewe kuzana umugore kuko atakoye byibura agomba kuba yubatse inzu kuko nakindi yabayara koze

    Mudufashe rwose inkwano iveho burundu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa