skol
fortebet

Abatunzwe no gusabiriza ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali bari babukereye ku munsi mukuru w’Ilayidi bambaye bikwije bya ki-Islam[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Abatunzwe no gusabiriza ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali abenshi bagaragaye mu bice bya Nyamirambo aho Abayisilamu bari bakoraniye mu masengesho y’Umunsi Mukuru wa Eid Al Adha.

Sponsored Ad


Uyu mugabo ubana n’ubumuga, yari yambaye neza nk’Abayisilamu

Uyu muhango wabereye ku musigiti w’ahazwi nko kwa Khadafi. Hari abasabiriza benshi, bambaye bikwije ndetse bamwe bapfutse umusatsi, ibintu bimenyerewe ku bayisilamu b’igitsina gore.

Hari kandi abagabo bambaye ingofero nto zizwi cyane ku basengera mu idini ya Islam.

Abaganiriye na igihe dukesha iyi nkuru bavuze ko bakunze kwihindura Abayisilamu kuri uyu munsi mukuru kuko bibafasha kubona amafaranga menshi n’ibyo kurya.

Hari ababa baturutse no hanze ya Kigali bagiye gusaba

Umwe yavuze ko ku munsi nk’uyu w’igitambo atajya ataha nta biro bitanu by’inyama ndetse n’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 10 Frw.

Kuba Abayisilamu bishoboye bashishikarizwa kubaga amatungo bagafasha abatishoboye bakanategekwa gusabana n’abantu bose, ni kimwe mu bituma benshi mu basabiriza bakunze kwitabira uyu munsi.

Mu kwibuka igitambo cya Aburahamu, itungo ritangwaho igitambo bibarwa ko riba rikwiye gusangirwa hagati y’abatanga igitambo, abakene ndetse n’inshuti.

Mu gihugu hose harabagwa inka 2200 zifite agaciro ka miliyoni 550 Frw n’ihene 1400 zifite agaciro ka miliyoni 56 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa