skol
fortebet

Abaturage bo mu karere ka Musanze basabye Leta ikintu gikomeye nyuma y’igitero cy’abagizi ba nabi cyahitanye abantu 14

Yanditswe: Monday 07, Oct 2019

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Musanze bavuze ko bafite ubwoba bwinshi ndetse bifuza ko ingabo z’igihugu zakaza umutekano,nyuma y’aho inyeshyamba zivuga ko ari iza FDLR ziteye mu karere ka Musanze zikica abaturage 14 zigakomeretsa abagera kuri 18.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo abantu 14 bahitanywe n’aba bagizi ba nabi bo muri FDLR bashyinguwe,nyuma yo kwicwa mu ijoro ryo kuwa Gatanu ndetse bagasahurwa ibyo bari batunze byose.

Aba baturage babwiye BBC ko bafite ubwoba ariyo mpamvu basaba ingabo z’igihugu gukaza umutekano kugira ngo aba bagizi ba nabi batazongera kubacamo igikuba ndetse barasaba ubufasha kuko basizwe iheruheru n’aba bagizi ba nabi.

Uwitwa Niyonshuti yagize ati: "Ibintu ntabwo bimeze neza, turi kurya ntibijye ku mubiri, dufite ubwoba ko bagaruka noneho n’uwabacitse bakaba bamwica, umuntu ari kuryama ataryamye.

Turasaba leta ko baturindira umutekano, bakanadufasha ibijyanye n’ubushobozi nk’ubu iyi ’boutique’ yanjye ni yo yari intunze none urabona ko ari nk’aho nta gisigayemo".

Niyonshuti avuga ko muri ’boutique’ ye basahuyemo ibintu by’agaciro kari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni imwe n’igice y’u Rwanda.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye abaturage ko badakwiye kugira ubwoba kuko ingabo zibarindiye umutekano kandi zakurikiranye abakoze ibi.

Aba bagizi ba nabi bateye mu murenge wa Kinigi mu gasanteri bita "mu kajagari" bari abantu 45,bafite imbunda n’intwaro gakondo zirimo udufuni n’inyundo. Abababonye bavuze ko bari bambaye imyenda ya gisirikare idasa, inkweto n’ingofero bishaje.

Inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zishe abagera kuri 19 abandi batanu zibafata mpiri ndetse baraye beretswe itangazamakuru bemeza ko bakoreraga FDLR ndetse bateye banyuze mu birunga bavuye muri RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa