skol
fortebet

Abaturarwanda bose banywera itabi mu ruhame bahagurukiwe

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

skol

Abaturarwanda bose bibukijwe ko kunywera itabi mu ruhame bibujijwe kandi ko bihanwa n’itegeko, mu gihe bikomeje kugaragara ko hari abatabyitaho bakarinywera mu mahoteri, resitora no mu tubari ahakoraniye abantu benshi.

Sponsored Ad

Itegeko ryo muri Werurwe 2013 ryerekeye kugenzura imikoreshereze y’itabi ribuza abarinywera mu ruhame, ahakorerwa akazi cyangwa ahahurira abantu benshi, rikanagena ko ucunga cyangwa nyir’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi ashobora kugena agace gahariwe abanywa itabi n’ibirikomokaho.

Iyo agennye ako gace, agomba gushyira ahagaragara itangazo muri izo nyubako, mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa avuga ko kunywa itabi n’ibirikomokaho byemewe imbere gusa mu gace gahariwe abanywa itabi n’ibirikomokaho kandi ko ahandi hose mu nyubako habujijwe.

Minisiteri y’Ubuzima yasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba tariki ya 23 Gicurasi 2019, risaba Polisi na RURA gufasha mu mu iyubahirizwa ry’iri tegeko no guhana abarirengaho.

Itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhame, mu rukiko n’aharukikije, mu ruganda, mu byumba rusange biberamo imyidagaduro, mu mavuriro, mu ma resitora, mu mahoteri no mu bigo byakira abana mu kubarera no mu kubigisha, mu ndege, mu bwato butwara abagenzi n’ubundi buryo bwo gutwara abantu n’ibintu.

Itangazo rikomeza riti “Kubera ko bimaze kugaragara ko amenshi mu mahoteri, mu tubari no mu resitora badakurikiza iri tegeko, Minisiteri y’ubuzima irabibutsa kubahiriza ingingo zikubiye muri iri tegeko […] Minisante ikaba isaba Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), gufasha mu iyubahirizwa ry’iri tegeko no guhana abarirengaho.”

Abafite utubari, amaresitora n’amahoteri basabwa gushyiraho utwapa twa cm 50 kuri cm 50 tubuza abanywa itabi kurinywera mu nyubako zihuriramo abantu benshi.

Itegeko rivuga ko n’ibikorwa bigamije kwamamaza itabi n’ibirikomokaho bibujijwe, uretse hagati y’abarihinga, abarikora, abaritumiza, abaryohereza mu mahanga n’abarigurisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa