skol
fortebet

Abayisilamu bo mu Rwanda batanze akayabo ka miliyoni 600 FRW mu guha inyama z’ubuntu abatishoboye ku munsi w’ibitambo

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda bakoze igikorwa cy’urukundo cyo guha inyama abatishoboye barimo bagenzi babo n’abatari abayisilamu,umuryango w’abayisiramu uvuga ko cyatwaye akayabo ka miliyoni 600.

Sponsored Ad

Kugeza kuri uyu wa mbere,hirya no hino mu Rwanda abantu bari bagihabwa inyama ku buntu zo kwizihiza umunsi w’igitambo.

Ni amafaranga menshi ariko ni igikorwa cy’agaciro karenze ayo mafaranga nk’uko bivugwa n’umujyanama wa Mufti w’u Rwanda.

Nkuko ikinyamakuru BBC cyabitangaje mu karere ka Rwamagana ahitwa I Mabare abaturage b’abakene barimo abayisilamu n’abatari abayisilamu bagiye gufata inyama ku buntu ku munsi w’ejo.

Abayisilamu babaze inka nyinshi, buri muturage bamuha umugabane nk’ikimenyetso kiranga uyu munsi mukuru w’igitambo wabaye ku Cyumweru gishize.

Ubuyobozi bwa Islamu mu Rwanda buvuga ko bwateguye iki gikorwa kuko abenshi mu bayoboke bayo badashobora kwigondera ’akaboga’ kandi kubaga ari umuhango w’uyu munsi.

Umwe ati:"Naje njye gufata akaboga nk’umuyisilamu, gusa hari na bagenzi bacu batari bo baje kugafata kuko ari umunsi mukuru, njyewe nagaherukaga ku yindi rayidi kuko si benshi babasha kukagura".

Umugore utari umusiyisilamu yavuze ko yishimiye guhabwa kuri iri funguro ry’imbonekarimwe ataherukaga.

Yagize ati:"Inyama se zirahingwa? Inyama se ni ibiryo? Hari n’abatazirya rwose kuko ntazo babona. Ibiryo ko ari ibishyimbo".

Cheikh Suleiman Mbarushimana, umujyanama wa Mufti w’u Rwanda avuga ko gushora miliyoni 600 mu kubagira abadashobora kwigurira imbonekarimwe ari igikorwa bagomba gushyiramo imbaraga.

Yagize ati: "Ku rwego rwa Isilamu, ku myemerere yabo bafata ko gutanga iri turo bakarisangira n’abantu bose ari igikorwa gifite agaciro gakomeye kirengeje ako batanzeho rya tungo.Ni umuco mwiza wo kubana n’abantu no gusangira nabo Imana ikabaha umugisha mu bindi basigaranye".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa