skol
fortebet

Abayobozi 2 b’ikigo cya TTC Bicumbi batawe muri yombi kubera guhohotera abanyeshuli babaziza kwishimira intsinzi ya Real Madrid

Yanditswe: Thursday 31, May 2018

Sponsored Ad

Abayobozi bashinzwe imyitwarire (Animateur na Animatrice) bo mu kigo cya TTC Bicumbi giherereye mu Murenge wa Nzige,mu karere ka Rwamagana, bari mu maboko y’ubugenzacyaha aho bakekwaho gukubita,bagakomeretsa bamwe mu abanyeshuri babahora kwishimira intsinzi ya Real Madrid.

Sponsored Ad

Ubwo Real Madrid yatsindaga Liverpool ibitego 3-1 ikayitwara igikombe cya UEFA Champions League ku wa Gatandatuw’icyumweru gishize,abayobozi 2 ba TTC Bicumbi bahondaguye abanyeshuli bibaviramo gukomereka cyane ndetse bajyanwa kwa muganga.

Umwe muri aba banyeshuri waganiriye na TV1 yagize ati “Batuvuruze mu byondo barangije baradukubita cyane baduhora ko twishimiye itsinzi ya Real Madrid.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rugoro aba banyeshuli bagiye kwivurizamo inkoni, Mutanguha Emmanuel, yemeje aya makuru ndetse avuga ko kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu yakiriye abanyeshuri 21 baje kwivuza inkoni.

Yagize ati “Baje kwivuza inkoni, ubu abagera kuri 17 baratashye hasigaye hasigaye batandatu, harimo batatu bakirembye bitewe n’uko bagize ihungabana.”

Umuyobozi wa TTC Bicumbi, Nikuze Bernadette, yanenze imyitwarire y’aba bayobozi bahohoteye abanyeshuli.

Yagize ati “Bakoze amakosa ntibagishije inama ubuyobozi bw’iki kigo cy’amashuri mbere yo gufata uwo mwanzuro wo gukubita abanyeshuri.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha Mbabazi Modeste,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba barimu barangije gukorerwa dosiye, mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Gicurasi bakaba bashyikirijwe Parike.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nikiramuka kibahamye bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 148 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, iteganya igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri.

Source:IGIHE

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona byakozwe n’abantu bashinzwe kubarera.Imana yanga abantu bakora Violence:Abarwana,abakubitana,abatukana,abicana,abaterana amakofe na Judo,karate,...bakabyita ngo ni ugukina.
    Tujye tumenya ko imana yaturemye ishaka ko dukundana.Tuzirikane ihame YESU yatubwiye muli Matayo 7:12,havuga ngo "Ibyo udashaka ko abantu bagukorera,nawe ntukabibakorere".Abanga kumvira iri hame,imana izabarimbura bose ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).

    Abarimu ni abarezi; kuki mubafunga iyo bahannye abanyeshuri?
    Rwose iyo ni cuisine interne; mujye mutanga inama aho gutesha agaciro abarezi. Ubwo mpaka igihe Mzee azabivugira niho muzagarura akenge? Kuki mukorera ku jisho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa