skol
fortebet

Abifuza kutugenera uko tubaho iyo baba bari mu kuri tuba tugeze aho bari ubu-P.Kagame I Gakenke

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka isaga 20, yabwiye abatuye Gakenke ko iyaba abagenera abandi kubaho bari bafite ineza ku banyawanda no muri Afurika bagakwiye kuba bageze ahantu hamwe.
Ibi yabitangarije mu Murenge wa Nemba ku kibuga cy’umupira ahari hateraniye abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Yagize ati “Iyo myumvire yo kugira ikintu icyawe, ukagikorera, ukakirinda ni politiki nshya, twese (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR inkotanyi rimaze ku butegetsi imyaka isaga 20, yabwiye abatuye Gakenke ko iyaba abagenera abandi kubaho bari bafite ineza ku banyawanda no muri Afurika bagakwiye kuba bageze ahantu hamwe.

Ibi yabitangarije mu Murenge wa Nemba ku kibuga cy’umupira ahari hateraniye abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Gakenke bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Yagize ati “Iyo myumvire yo kugira ikintu icyawe, ukagikorera, ukakirinda ni politiki nshya, twese dukeneye, naho politiki iza ikabwira Abanyarwanda, ikabwira Abanyagakenke, ngo dore uko mukwiye kuba muriho, dore ugombwa kubayobora,…. Ibyo byarabaye haba mu Rwanda n’ahandi muri Afurika, abo bagenera abandi uko babaho, iyo baza kubagera ibifite inshingoro, ntituba duteye imbere nka bo?

Yavuze ko amateka mabi yaranze igihugu agomba gusigara inyuma kugirango abanyarwanda barusheho kubaka igihugu kibereye buri muntu wese. Yavuze ko Politiki ya FPR Inkotanyi yaranzwe no kumvisha abanyarwanda iterambere bafitemo uruhare.

Ati “Amateka mabi y’inyuma turashaka kuyasiga inyuma tugakomeza tujya mu bikorwa byo kubaka, byo guteza imbere igihugu cyacu nkuko bikwiye kandi indi mpinduka yazanywe na FPR muri politiki ni ukumvisha abanyarwanda ko mu kwiteza imbere, ko ari bo ubwabo babifitemo uruhare nta wundi, abandi batera inkunda bakunganira ariko ni twe biheraho ubwacu.”

Kagame yanabwiye ab’I Gakenke ko tariki ya 4 Kanama uyu mwaka, izasiga ibahe ishusho y’uko uwo bazatora ntacyo yakora atari kumwe nabo. Yagize ati “Bantu ba Gakenke, itariki 4 z’ukwezi kwa 8, uwo muzaba mutora, uwo mushaka nta cyo yageraho atari kumwe na mwe, atari ubiufatanye nta cyagerwaho, hatari umutekano ubashingiyeho, hatari ubumwe bubashingiyeho, ugushishoza n’ubushake bwo guhanga n’ibibazo bibashingiyeho ntabwo byashoboka.Icyo tureba ni ukujya imbere mu majyambere nta we usigaye, nta we duhutaje.

FPR yatangiye ishyize imbere ubumwe ndetse ijya no mu yindi mitwe ya politiki, muri iki gikorwa tuzajyamo ifatanyije n’indi mitwe 8, kugirango kiriya gikorwa kizagende neza ndetse n’amahirwe azaboneke yo gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.”

Yakomeje abasaba gukomeza guteza imbere amajyambere, guteza imbere urubyiruko rwiga ndetse rwihangira imirimo, guteza imbere uburinganire, ndetse no kurwangwa n’umuco wo kwiteza imbere.

Ibyo wamenya:
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Gafite ubuso bungana na 704.06 Km2; Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617.

Akarere ka Gakenke gatuwe n’Abaturage basaga 338.586 kubucucike bw’abaturage (Population density) 481 kuri Km2 imwe (481Pop/Km2 ) muribo igitsina gore kirangana na 53% by’abaturage bose b’Akarere naho igitsina gabo kirangana na 47% by’abaturage bose baturiye Akarere ka Gakenke.

Ni Akarere kazwiho ubuhinzi bw’imbuto zirimo Maracuja, Inanasi, ibijumba n’ibindi.
Kagizwe n’imisozi miremire ndetse muri 2015 hari ubwo kahuye n’ibibazo byo kwibasirwa n’inkangu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa