skol
fortebet

Abijuru Ernest w’imyaka 26 wigaga muri Uganda yakorewe iyicarubozo barangije bamwohereza mu Rwanda ari indembe

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Abijuru Ernest, umunyarwanda wigaga mu gihugu cya Uganda yatezwe n’abantu batazwi bamukorera iyicarubozo, bamwambura moto yifashishaga agiye ku ishuri, barangije bamutegera imodoka imugeza mu Rwanda ari indembe.

Sponsored Ad

Abijuru w’imyaka 26, ukomoka mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, yagiye muri Uganda mu 2016 agiye kwiga.

Nyuma yo kugera muri iki gihugu giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda yaguze akamoto kamufasha mu rugendo rwe rwa buri munsi agiye ku ishuri.

Ku cyumweru gishize nibwo yisanze aryamye mu bitaro i Kampala muri Uganda yarakubiswe bikomeye. Avuga ko yibuka ko yari atwaye umuntu mu murwa mukuru Kampala ku wa Gatandutu byari mu masaha y’umugoroba nibwo yatezwe n’abantu atabashije kumeny, bamuhondagura mu mavi no mu gahanga ku buryo bamusize atabasha no guhumeka.

Kuri uyu wa 21 Nzeri ubwo itangazamakuru ryamusuraga aho arwariye mu bitaro byo mu Rwanda, Abijuru yavuze ko nyuma yo gukubitwa n’abo bantu yahise ata ubwenge, bwongera kugaruka abona ari mu bitaro i Kampala.

Afite ibikomere byinshi ku maguru yombi, cyane cyane mu mavi no mu gahanga ku buryo wagira ngo ni amabuye cyangwa inyundo bamukubise ariko we ntabwo yibuka uko byagenze kuko bamusize ari indembe.

Ati “Hari nka saa tatu zishyira saa yine z’umugoroba ntashye ari nimugoroba mvuga nti reke njye kwambara njye ku ishuri kwiga, mbona umuntu mutwara kuri moto muri Kampala hagati. Nagiye kubona ku cyumweru mu gitondo ndi kwa muganga.”

Yakomeje agira ati “Sinibuka igihe byabereye, sinibuka icyo bangize, nongeye kubona ndi kwa muganga mu bitanda ndimo serumu banteye n’inshinge, abaganga bakavuga ngo babonye banzana.”

Yavuze ko abaganga bo kuri ibyo bitaro bamubwiye ko kumuvurira muri Uganda bitakoroha nta n’amafaranga afite yo kwishyura ibizami, bamugira inama yo gutaha mu Rwanda akaza kwitabwaho n’igihugu cye.

Ati “Bankoze ibyo ndavuga nti ‘Ubu ni abantu bashakaga kunyica, moto yanjye baba barayitwaye.”

Abijuru yasobanuye ko hari abantu bavugaga Ikinyarwanda bahise bamutegera imodoka imuzana mu Rwanda ariko ubuzima bwe bumeze nabi cyane kubera ibikomere bamuteye. Ati “Umutwe n’amaguru nibyo mbabara.”

Nyuma yo kugera muri Gare ya Nyabugogo, yahise afata moto imugeza kwa sekuru mu Karere ka Kamonyi ari naho yavanywe ajyanwa mu bitaro arwariyemo uyu munsi.

Uyu musore aho aryamye ku gitanda cyo kwa muganga ubona afite imbaraga nke. Yasobanuye ko ashobora kuba yarazize ko ari umunyarwanda.

Abijuru yagiriye inama abanyarwanda bafite ibitekerezo byo kujya Uganda ko bashatse babyihorera kuko nta mutekano uhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa