skol
fortebet

Abimukira 500 nibo u Rwanda rugiye kwakira

Yanditswe: Thursday 08, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

U Rwanda ruri mu nzira zo kwakira abimukira babarirwa mu magana bazaturuka mu gihugu cya Libya, ahafungiye abimukira barenga 400,000 bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Sponsored Ad

Ni ibyemejwe na Diana Gitera, umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe imiryango mpuzamahanga n’ubufatanye, mu kiganiro yagiranye na The New Times dukesha iyi nkuru. Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ruri gukoranira hafi n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo harebwe uko hakwakirwa bamwe mu bimukira bakomeje gutesekera muri Libya.

Gitera yavuze ko ku ikubitiro, u Rwanda ruzabanza kwakira abimukira 500 nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabyiyemeje muri 2017.

Perezida Kagame yemeye ko u Rwanda rwakira aba bimukira nyuma yo kumenya ko hari ibihumbi by’Abanyafurika babayeho mu buzima bubi muri Libya, nyuma yo kunanirwa kwambuka inyanja ya Mediterranee ngo bahungire ku mugabane w’Uburayi.

Gitera wemeje ko bazakira abimukira 500 akirinda kugira ibindi byinshi atangaza, yavuze ko igihe aba bimukira bazakirirwa kizatangazwa nyuma.

Mu minsi ishize byari byatangajwe ko u Rwanda rwiteguye kwakira abimukira 30,000.

Ni nyuma yo kumenya ko abenshi muri aba bimukira abagenda bahura n’akaga, harimo gucuruzwa mu cyamunara. Ni mu gihe umuryango w’abibumbye wo ugaragaza ko muri Libya habarurwa abimukira barenga 5,000 bahafungiye, 70% bakaba ari ababa bagiye gushaka ubuhungiro i Burayi.

Gitera yavuze kandi ko igikorwa cyo gucumbikira bariya bimukira gishyigikiwe by’umwihariko n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, kikaba giterwa inkunga y’amafaranga n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi, HCR.

U Rwanda rwahisemo kwakira bariya bimukira, mu gihe intambara mu majyaruguru ya Afurika zikomeje gufata indi ntera.

Ibitekerezo

  • Ese koko ni iki kizakuraho IBIBAZO isi yikoreye?Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa