skol
fortebet

ADEPR: Bafukuraga Yorudani mu rusengero basangamo umurambo

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Itorero pantekote mu Rwanda ADEPR ryemeje amakuru avuga ko mu karere ka Rubavu ubwo bacukuraga mu rusengero imbere ngo bubakemo yorudani basanzemo umurambo.
Uyu murambo wabonetse saa tatu na 20 zo mu gitongo cyo ku wa 12 Ukuboza 2017, mu murenge wa Mudende Akagari ka Rungu Umudugudu wa Bihe. Uyu murambo wabonetse bageze muri metero ebyiri ngo ni uw’ umugabo.
Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev. Karuranga Ephraim yatangarije UMURYANGO ko uwo murambo ari uw’ umuntu wapfuye muri 1994.
Yagize ati (...)

Yagize ati "Uwo muntu yari impunzi yahapfiriye muri 94 yakomokaga i Byumba, byumba rero ejobundi bagiye kubaka yorudani bamugeraho bamukuramo, babimenyesha ubuyobozi. Ni ahantu bari bagiye kubaka yorudani bamusangamo amakuru ye basanga arazwi. Bamaze kumujyana mu buyobozi igikorwa cyo kubaka yorudani cyarakomeje kuko ubuyobozi bwarahageze burabisuzuma bureba uko biri."

Umutangabuhamya witwa Ibambasi Charles w’ imyaka 62 y’ amavuko yavuze ko uwo murambo ari uw’ impunzi yaturutse I Byumba ihunga mu Nzeli 1994, ikahapfira noneho bakayishyingura muri WC yari ihari. Uyu murambo wajyanywe ku biro by’ umurenge wa Mudende.

Rev. Karuranga Ephraim, Umuvugizi w’ Itorero ADEPR

Ibitekerezo

  • ngo yarapfuye bamushingura mu ri wc ??? ndumiwe koko

    Uwo muntu wavuye Byumba ahunga yahungaga iki?

    Ahubwo babanze barebe neza, hashobora kuba harimo abandi

    nonese wc iri murusengero imbere?
    bacukuraga se muri wc?
    twakwibaza imyaka ishize yose wumva bamuzi kuki se batigeze batanga amakuru ngo ashyingurwe neza kandi wumva amakuru bari bayazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa