skol
fortebet

ADEPR: Umugore wa Past. Hakizimana yemeye ko yishimishanya n’abagabo muri Lodge

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2018

Sponsored Ad

Kwizera Marie Claire, umugore wa Pasiteri Hakizimana Stephen, benshi bazi nk’umuhanuzi muri itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), aremera ko ibyo umugabo we amuvugaho byo kurara muri za lodge ari kumwe n’abandi bagabo ari byo.
Kugeza magingo aya, uyu mugore ntabwo abana n’umugabo we nyuma y’amakimbirane bagiranye hagati yabo amaze imyaka. Umwaka ushize nibwo Pasiteri Hakizimana yafunzwe ashinjwa guhoza uyu mugore we ku nkeke ndetse no gukubitira Nyirabukwe mu rusengero, nyuma yaje kuba (...)

Sponsored Ad

Kwizera Marie Claire, umugore wa Pasiteri Hakizimana Stephen, benshi bazi nk’umuhanuzi muri itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), aremera ko ibyo umugabo we amuvugaho byo kurara muri za lodge ari kumwe n’abandi bagabo ari byo.

Kugeza magingo aya, uyu mugore ntabwo abana n’umugabo we nyuma y’amakimbirane bagiranye hagati yabo amaze imyaka. Umwaka ushize nibwo Pasiteri Hakizimana yafunzwe ashinjwa guhoza uyu mugore we ku nkeke ndetse no gukubitira Nyirabukwe mu rusengero, nyuma yaje kuba umwere arafungurwa.

Umugore yaje kwifuza ko batandukana ariko umugabo we kugeza n’uyu munsi ntabwo yari yabyemera.

Pasiteri Hakizimana avuga ko ashengurwa n’amafoto ndetse n’amajwi umugore we yamwoherereje amubwira ko nubwo batakibana,afite abandi bagabo bamushimisha, bararana mu byumba bikodeshwa (Lodge) ari nako bamumwibagiza.

Mu kiganiro yagiranye na Ibyishimo.com, Claire Marie Kwizera ntahakana ibyo avugwaho n’umugabo we, ati “Njyewe ndi umunyarwanda, uburenganzira ndabufite bwo kujya aho nshaka, kuvugana n’uwo nshaka ndetse no kurengera uburenganzira bwanjye, ibyo arimo avuga nanjye ndabyiteguye kuko yampaye amajwi menshi ambwira ko ngo agiye gushyira amafoto yanjye hanze nambaye ubusa ngo ayashyire hanze ngo ajye avuga ko ari ayo namwoherereje.”

Yakomeje agira ati “Njyewe namwoherereje ijwi ndamubwira nti ndamaze, nti ibyo urimo kuvuga ko nkora byose ndamaze, ndamaze, ndamaze!!!! Nabimubwiye pe! Nabimubwiye nti aho ngaho arimo kumbwira ko ndi kuri za Lodge hose ndahari, ndamubwira nti ndahari, ndahari!! Byose nabimubwira gutyo!…Njyewe nta n’icyo binambwiye kuba nabimubwiye, ni ubushake bwanjye kuyimwoherereza kuko ibyo ntacyo bivuze!!

Pasiteri Hakizimana avuga ko uyu mugore we amwoherereza ubutumwa amutuka, ari nako anamwandikira kuri whatsapp amuha amafoto yambaye ubusa ari nako amwoherereza n’abandi bagabo baba bari kumwe mu munezero.

Ubu ni bumwe mu butumwa ngo uyu mugore yoherereje umugabo we. ati “Reka nze mpaguruke duhangane wa ngegera we! Bikurye, bikurye, bikurye, twifotoje turi ku mazi, turi muri Lodge ahantu hose, twari duhari”.

Hakizimana Stephen na M.Claire basezeraniye mu Rwanda mu itorero ADEPR, nyuma bajya kubana muri Uganda, ubu bakaba bamaze imyaka ibiri bagarutse mu Rwanda ariko umwe aba ukwe.


Pasiteri Hakizimana Stephen

Ibitekerezo

  • Uriya n’umugore cga n’umugab? Ntasa n’abagore. 😧Pastor narekure atange gatanya niwe witeza ibitutsi by’umugore wuzuye ubu mayibobo.

    Erega iriya mari izakora kuri benshi! ibintu bitagira ishuri ribyigisha ariko buriwese akabimenya!

    Aratega noneho ariko rero wamwumva none niba atabana numugabowe yabingenza gute

    @Francois, usome neza iyi nkuru urasanga Past. Hakizimana ataranze umugore ahubwo umugore ayaramwanze. Satani ni uko akora, ni umwanzi w’ ibyiza niyo mpamvu aba ashaka gusenya ingo z’ abakozi b’ Imana. Ndihanganisha Past. kandi rwose afate ibihe asenge Imana nanjye ndamufasha Imana ishobora byose ntacyo izatwima. Ndizera ko igihe kizagera agasubirana n’ umukunzi akaba n’ umugore bakabana akaramata nk’ uko babihamirije mu ruhame. aho bagabo bashuka Kwizera bakwiye kwisubirayo kuko bibiliya ivuga ko nta mahoro y’ umunyabyaha

    Uyu Pastor ngo ni umuhanuzi?Usanga muli iki gihe amadini menshi avuga ngo afite Abahanuzi.Babwira abantu ngo "imana yanyeretse ko ugiye gukira,ugiye kubona Fiyanse,etc..."Ibyo ntabwo ari ubuhanuzi kuko n’Abapfumu niko babwira abantu.Babyita Prosperity Ministry.Abahanuzi nyakuri b’imana (Daniel,Yesaya,Mika,etc...),bahanuraga ibintu bifitiye akamaro isi yose,kandi bikaba.Urugero,bahanuye ko YESU azaza ku isi,agapfa kugirango abantu bose bumvira imana,bazabone ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16).Aba biyita abahanuzi,ni imitwe gusa yo kwiyemera.Urugero,Gitwaza yahanuye ko mu kwezi kwa cumi 2017,izuba n’inyenyeri byali kwijima.Nyamara ntabyabaye!!!

    WIHANGANE BARAGOYE MY FRIEND!!

    ubundi se Pasteur afite kibazo ko numva ariwe ubyitera niba batabana, nuko bananiranwe none ninde wamushinze kumugendaho niba atakiri umugabo we yamubuza ate kujya no gukora ibyashatse namureke, ashake, undi cyangwa areke abagore kuko naguma, kumugendaho azamusaza

    Birababaje. Ariko si uko intambara y’umuntu w’Imana irwanwa. Si ukuvuga ahubwo ni ugusenga. Satani ntatsindishwa amagambo, ahubwo ni ukuzenguruka inkike bucece uhanganye na satani kuko niwe uteza ibyo byose. Uziko umukristo warwanye intambara nabi atukisha itorero. Pst rero, hindura ingamba zo kurwana uru rugamba.

    baseserana,bahamije kandi bemeranwa ko bazatandukanywa ni urupfu.none impfu zibaye nyinshi baratandukanye.Bagabo cyangwa bakobwa,mwirinde ku ba urupfu.kuko iyo ufashe umwanzuro wogutandukanya umugabo n’umugore uba wabaye rwo peee! twirinde

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa