skol
fortebet

ADEPR: Umukobwa uririmba muri korari yabengewe ku rusengero ku munsi w’ ubukwe

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’ umuhinzi twahaye izina rya Beatha yabengewe ku rusengero n’ umusore w’ umurobyi twise Paul icyari ubukwe gihinduka nk’ isoko riremuye cyangwa imyigaragambyo.

Sponsored Ad

Byabereye mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi ejo tariki 28 Nyakanga 2018.

Amakuru agera ku UMURYANGO aravuga ko imiryango yombi yari yiteguye ubukwe, ibi bishimangirwa n’ uko umukobwa yari yambaye ivara afite n’ abamuherekeje nabo babyambariye n’ umusore bikaba uko.

Ku isaha ya saa saba z’ amanywa nibwo umuhango wo gusezerana imbere y’ Imana wari uteganyijwe. Mu gitondo uyu musore yari yasabye ndetse anakwa uyu mugeni.

Bageze ku rusengero Paul yisubiyeho yanga gusezerana na Beatha bari bamaze amezi umunani basezeranye imbere y’ amategeko.

Intandaro yabyo ngo ni uko Paul yari amenye ko Beatha yamuciye inyuma akajya kubana n’ umugabo w’ umucuruzi ukomeye mu karere ka Rusizi nyamara yarasezeranye imbere y’ amategeko na Paul nk’ uko UMURYANGO wabitangarijwe n’ umwe mu bari bambariye umusore.

Paul asanzwe ari umurobyi w’ amafi muri Uganda mu gihe uyu mukobwa ari umuhinzi akaba n’ umuririmbyi muri korari ya 2 ku mudugudu wa Rugaragara mu itorero rya ADEPR.

Urukundo rwa Paul na Beatha ngo rwari rumaze igihe ndetse n’ abaturanyi babo mu mudugudu wa Kinyaga, akagari ka Kinyaga umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi uru rukundo bararuzi.

Uyu musore ngo yari yaratanze inkwano y’ ibihumbi birenga 500. Ikindi UMURYANGO wamenye ni uko uyu mukobwa Beatha atari yaraye ahaye kwa sebukwe ibishyingiranwa nk’ uko bisanzwe bigenda muri ako gace.

Ubu bukwe bumaze gupfa umusore yasubiye iwabo n’ umukobwa asubira iwabo nubwo yari yaramaze kwitegura ko agiye kubana akaramata n’ umugore we n’ inzu yaruzuye.

Beatha asubira iwabo yaherekejwe n’ abantu barenga 100 bamuririmbira ngo ‘Bamuhaye inkwenene ku mugaragaro izuba riva, babiririmbaga mu njyana ya ya korasi ivuga ngo ‘yadukoreye ibitangaza ku mugaragaro izuba riva”.

Abari batashye ubu bukwe batekereza ko uyu mukobwa ntacyo ahombye kuko n’ ubundi azisubirira kuri wa mugabo w’ umucuruzi babananga mu ibanga.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Paul na Beatha ntibyadushobokera kuko bombi ntawitabye terefone ye ngendanwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nkanka yatangarije UMURYANGO ko aya makuru yayamenye ariko akiyakurikirana.


Ibitekerezo

  • birakaze murwanda noneho

    uyu mukobwa ararengane biraboneka ko iwabo ntabirongorwana bafite batakennye umucuruzi hubwo yaramuhemukiye yamwimye ayibishyingieanywa none umukobwa abuze byose ariko bamuhemukiye bamuseka bamushungera injiji gusa nabo bazasekwa .

    Ayani amahano pe !!!!!,aha wakwibaza lmpanvu umukobwa atajyanye ibishyingiranwa ,ese kuki umuhungu we yemeye gusaba ,akanakwa: nurujijo bavandi wasanga umuhungu yarunvise amabwire ntashiashoze bageni murabe maso ababa batishimiye ubukwe nibenshi

    Msz poa kbs ariko arinjewe narigufata umwe murabo bamuherekeje , sinarigutaha njyenyine kbs

    ibabiratangajepe !!!!!!

    Abakobwa bagabanye uburyarya nukiri.

    Mbega isebo icyo gikobwa ntanundi mugabo kizabona nowo babanaga mwibanga ntazacyemera

    Izi ni ingaruka imwe muli nyinshi zituruka ku busambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

    ubukwe bwari bwitabiriwe nimbaga yabantu banengaga umukobwa kubyo yakoreye umusore bamaze igihe bakundana baranasezeranye pe birasebeje kuko nuwo mukire ntazamutwara pe byabaye tureba kumannywa yihangu mumurenge WA nkanka kuri paruwase ya rwahi

    umva uyu mugabo azi guhana byahatari!

    Rwose niba Koko uyu mukobwa ibyo bamuvuga Ari ukuri niyihangane niwe wikozeho Kandi ngo ntawuririra uwiyishe.

    Iki nicyo gihembo cy’ inkozizibibi ! Reka yumve

    Ndumiwe Koko gs amafranga yokuroba aravuna noneho Victoria numuyaga waho ntiyakwihanganira ishyano rimuca inyuma gs uriya mukobwa aratwikuruwe kumugaragaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa