skol
fortebet

Afurika nta mpamvu ifite yo kuguma mu bukene -Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Ghana- Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame witabiriye inama yiga ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika yavuze ko nta mpamvu ihari yatuma ikomeza gukena kandi dufite umutungo kamere.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yageze muri Ghana kuri uyu wa Kane mu nama y’ iminsi ibiri yasabye abanya-Afurika gutahiriza umugozi umwe kuko batarazwe ubukene, ko bagomba gukomeza gukora bajya imbere.

Yagize ati “Ni ibintu byigaragaza ko Afurika ifite umutungo kamere wadufasha kwihuta mu iterambere tubaye tubishaka, nta mpamvu nimwe dufite yo kuba dufite iyi mitungo tugakomeza gukena imyaka n’imyaniko,”

Yungamo ati “Iyo tuvuga impinduka zigamije iterambere tuba tuvuga abaturage, ibyo batunze n’uburyo bwo kubikoresha, dukeneye kwita ku byo dufite kugira ngo tugere aho twifuza.”

Perezida Kagame yasabye abitabiriye inama n’abaturage ba Afurika kudaheranwa n’amateka ngo bumve ko uko bari ari ihame, kuko iki aricyo gihe cyiza cyo gukosora amakosa yagiye agaragara.

Ati “Nta mpamvu yo kuguma gutya, tugomba kwisuzuma tukareba ahahise hacu hagaragaramo amakosa tukayakosora tugamije kugana aheza twifuza.”

Muri iyi nama kandi, yasabye ko hagomba gushorwa imari mu baturage, hakaba ubufatanye hagati ya za Leta n’ibigo byigenga ndetse hagafatwa ingamba kugira ngo bashyire ibyo biyemeje mu bikorwa.

Iyi nama ya ATF2018 (Africa Transformation Forum) yiga ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika ibaye ku nshuro ya kabiri, ikaba yitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye yaba abikorera ndetse n’inzego za Leta.



Perezida Kagame na Perezida Nana Akufo wa Ghana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa