Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro wangije cyane ahakorerwa ububaji [AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 June 2019 Yasuwe: 2471

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 29 Kamena 2019,agakiriro ka Gisozi gaherereye mu karere ka Gasabo kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro yangije cyane ahitwa APARWA hakorerwa imbaho,harashya harakongoka.

Iyi nkongi yangeye kwibasira aka gakiriro yahereye ahacururizwa ibikoresho by’ubwubatsi na matola,irangije yangiza ahitwa kuri APARWA hakorerwa ububaji.

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje,imodoka zizimya inkongi zahageze umuriro umaze kuba mwinshi mu gakiriro ndetse wakongoye uruhande runini.

Kugeza ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi, ibaye iya gatatu yibasiye aka gakiriro muri uku kwezi kwa Kamena .Harakekwa ko izi nkongi z’umuriro zibasira aka gakiriro ziterwa n’amashanyarazi yashyizwe nabi muri izi nzu.

Iyi nkongi yari kirimbuzi yageze ahabarizwa ikongora intebe, imbaho,ibitanda ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abajyanama 5 b’ umujyi wa...

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame...
17 August 2019 Yasuwe: 743 0

Rwanda Day ihuza Abanyarwanda baba hanze yahawe itariki nshya

Ambasade y’u Rwanda mu Budage, yatangaje ko umunsi uhuza Abanyarwanda uzwi...
17 August 2019 Yasuwe: 1029 0

Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye lisansi yaturikiye hafi ya station shoferi...

Ikamyo yerekezaga I Rusizi itwaye Lisansi yahiriye I Nyamasheke hafi ya...
16 August 2019 Yasuwe: 3062 1

Minisitiri Busingye yaciwe ibihumbi 50 FRW by’amande na kamera yo ku muhanda...

Minisitiri w’ Ubutabera w’ u Rwanda, Johnston Busingye,yatangaje kuri Twitter...
15 August 2019 Yasuwe: 4196 1

Perezida Kagame yanenze urubyiruko rwahururiye kuri KCC nyuma yo kubeshywa...

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba igihugu nk’u...
14 August 2019 Yasuwe: 1670 1

Nta muntu uri hariya hanze utekereza ku kibazo cyawe ngo akigukemurire-Perezida

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yasabye urubyiruko rurenga...
14 August 2019 Yasuwe: 881 0