skol
fortebet

Ahahoze Gereza ya 1930 hagiye kubakwa Katederali igezweho

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Kiliziya Gatolika igiye kubaka Katederali igezweho ya Arkidiyosezi ya Kigali ahahoze gereza ya Nyarugenge benshi bazi nka 1930, ni nyuma y’igihe kirekire hibazwa ikizakorerwa ku butaka bwahozeho iyi gereza yimuriwe i Mageragere mu 2018.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Katederali ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, aho ari nto kandi ikaba ishaje ndetse hakaba hegeranye naho Perezida Kagame atuye.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Eng Mugisha Fred, avuga ko ubutaka bw’ahahoze gereza bungana hegitari 5.5, Kiliziya Gatolika yamaze kwemererwa gukora igenamigambi y’uko yabukoresha nubwo ari igitekerezo kikiri mu ntangiriro.

Ati “Hari igitekerezo cyo kwegurira ubutaka Kiliziya Gatolika yerekanye ubushake bwo kubwubakamo katederali. Barimo gukora ku mushinga ugaragaza ubwoko bw’inyubako bifuza kuhashyira hanyuma tububegurire”.

Mugisha avuga ko mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso by’amateka by’inyubako, Kiliziya yasabwe gutanga igishushanyo cyerekana uburyo bateganya kubungabunga inyubako zishaje zihari.

Akomeza avuga ko icyo Umujyi wa Kigali ushaka ari ukubungabunga ibimenyetso by’amateka ku buryo byaba n’ibisurwa n’abakerarugendo. Uyu akaba ari umurongo w’ibanze wahawe kiliziya.

Mugisha avuga ko mu mpera za Gashyantare, igishushanyo kizaba cyarangiye, kikazaba cyerekana imiterere ya katederali, ubushobozi bwayo n’ibindi, ku buryo imirimo yo kubaka izaba yarangiye mu mpera za 2021.

Mu birori byo kwakira Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali asimbuye Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yagaragaje inyota nyinshi yo kubaka katederali.

Icyo gihe yagize ati “Bakirisitu b’uyu mujyi, icyifuzo ni uko twazubaka ingoro y’Imana, Katederali y’uyu mujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.”

Perezida Kagame na we witabiriye ibyo birori yemeye inkunga mu kubaka iyo katederali, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake katederali nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Ibitekerezo

  • Ariko Gatulika ifite amasambu menshi cyane mu gihugu kandi manini cyane.Kuki Leta yayiha ubundi butaka kandi n’ubwo ifite bwinshi itabukoresha?Gusa nge nkunda kwibaza ibintu byinshi ku madini.Idini ryose rivuga ko amazu yaryo ari ay’Imana.Nyamara ugasanga batemera Imana imwe.Bamwe ngo Imana ni Yezu,abandi ngo ni Allah,abandi ngo ni ubutatu bubyara imana imwe,etc...Bamwe bagasenga Maliya,abandi bakanyura kuli Muhamadi kandi andi madini atamwemera,etc...Ntabwo ibyo bintu by’akaduruvayo byose Imana yabyemera. Niyo mpamvu bibiliya idusaba gushishoza mu gihe duhitamo aho twasengera.Yesu yerekanye ko Imana itemera amadini yose.Yavuze ko inzira (cyangwa idini) yemerwa n’imana ari ntoya kandi abayinyuramo ari bake cyane,kubera ko iruhije.Bible yerekana neza ko Imana itumva abasenga bose.Kubera ko benshi basenga,bakora ibyo itubuza,harimo n’amadini menshi.

    Ubwo nyine bakaba babirukanye mu butaka bwa kiliziya aho mu gikali cya nyakubahwa kandi nubundi ari kiliziya gatolika yahahaye perezidance bigitangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa