skol
fortebet

Aimable Karasira umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uherutse kwirukanwa arasaba abamushutse ubufasha

Yanditswe: Monday 17, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Aimable Karasira a.k.a Professor Nigga, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uherutse kwirukanwa, arasaba abo mu mahanga bamushutse kumushyigikira muri ibi bihe bimukomereye by’ubushomeri.

Sponsored Ad

Tariki ya 14 Kanama 2020, Kaminuza y’u Rwanda yashyize hanze ibaruwa yirukana Karasira Aimable , yashyizweho umukono n’umuyobozi wayo, Prof. Philip Cotton bitewe n’amakosa ane yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Mu byo uyu mwarimu yazize byamenyekanye cyane harimo ubutumwa yagiye atambutsa ku rubuga rwa YouTube rwitwa Ukuri Mbona, aho yagiye agaragaza ko adashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda na politiki yayo, ndetse akanatuka bamwe mu bayobozi b’iki gihugu.

Ibi byose bigaragara mu ibaruwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge (UR-CST) yandikiye Karasira tariki ya 26 Nyakanga 2020, imusaba gusobanura iby’aya makossa. Ibi kandi bigaragara no mu ibaruwa imwirukana.

Karasira Aimable mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Etienne Gatanazi, cyasohotse kuri Ukuri Mbona, yasobanuye ko mu byo yatangazaga byose, yaterwaga agatege n’abo hanze, abo bakaba baragendaga bamwereka ingingo z’amategeko y’u Rwanda zemerera umuntu kuvuga ikimuri ku mutima nk’iya 38.

Abajijwe niba yicuza kuba yarirukanwe azize amakosa ane nk’uko Kaminuza y’u Rwanda yabivuze, ati:

Ntacyo umutima wanjye unshinja rwose! Uretse ko hari abansazaga, ugasanga abo hanze barambwira bati vuga gutya, cyangwa nakora ibintu bikamera nka bya bindi ngo umuheto ushuka umwambi.

Abo bo hanze ni bande? Karasira ati :

Hari ibiganiro najyaga mbamo umutumirwa by’amaradiyo na televiziyo yo hanze, benshi barwanya leta. Akenshi rero babona cyane cyane ibibi kuruta ibyiza. Wenda uwo mutego nawugwagamo kuko nari pessimist, hari ibibi nabonaga, nkabona ibibi cyane kuruta ibyiza.

Nyuma yo kwirukanwa na Kaminuza y’ u Rwanda, Karasira abona ko igihe kigeze ngo abamubwiraga ko bamushyigikiye, bamushyigikire no muri ibi bihe bitamworoheye. Ati :

Ubu mu byago ni ho nzabonera inshuti noneho. Ariko abo hanze ndi kuvuga, benshi no mu mamessages bampa, baba bampa morale. Ati: Aha rero igihe ni iki. Nibanyereke ko koko bamfashije, ntabwo nkibona umushahara wanjye nabonaga wa buri kwezi, nibishyire hamwe bamfashe, niba koko baranakunze ibintu byanje, niba koko atari bya bindi bya wa muheto ushuka umwambi bitari bugeraneyo icya rimwe.

Karasira Aimable abona ko Kaminuza y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kumwirukana yihuse cyane. Kuri we, ngo ibi yari kumuganiriza, aho kumwirukana. Ati: “Ibyo ariko ntabwo kaminuza bari kubimpora, ngira ngo bari kunganiriza.” Yavuze ko afite gahunda yo kwitabaza ubutabera kugira ngo bumurenganure, asubizwe akazi ke.

Aimable Karasira yigishije isomo ry’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (UR-CST) riherereye mu Karere ka Nyarugenge, kuva mu 2008. Yigishaga nk’umwarimu ufasha abandi (assistant lecturer), afite impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse izwi nka ‘masters’. Umushahara uhabwa abarimu bari muri iki cyiciro muri iyi kaminuza, ungana n’amafaranga y’u Rwanda 800,000 (800,000 Rwf) ku kwezi.

Amakuru agera kuri Bwiza dukesha iyi nkuru avuga ko Aimable Karasira yatangiye gukusanyirizwa inkunga y’amafaranga yo kumuha nk’impozamarira nyuma yo kwirukanwa na kaminuza y’u Rwanda. Iyi gahunda yatangijwe n’uwitwa Peter Mutabaruka, intego afite ikaba ari ugukusanya ibihumbi 4 by’amapawundi (£4,000), amaze gukusanywa akaba agera ku mayero 2,751 (£2751).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa