skol
fortebet

Airtel na tigo byahuje umurongo

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda imaze amezi atatu igize imigabane yose ya Tigo yatangaje byatangiye gukora nk’ikigo kimwe.
Tariki 19 Ukuboza 2017 nibwo hamenyekanye amakuru ko Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.
Mu mpera za Mutarama 2018, Ikigo Ngenzuramikorere, RURA cyatangaje ko guverinoma yemeye ko imigabane yose ya Tigo Rwanda yegurirwa Airtel, nk’uko impande zombi (...)

Sponsored Ad

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda imaze amezi atatu igize imigabane yose ya Tigo yatangaje byatangiye gukora nk’ikigo kimwe.

Tariki 19 Ukuboza 2017 nibwo hamenyekanye amakuru ko Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.

Mu mpera za Mutarama 2018, Ikigo Ngenzuramikorere, RURA cyatangaje ko guverinoma yemeye ko imigabane yose ya Tigo Rwanda yegurirwa Airtel, nk’uko impande zombi zabyumvikanyeho. Kuri uyu wa 15 Werurwe ibigo byombi byatangiye gukora nk’ikigo kimwe cya Airtel Rwanda.

Philip Amoateng, Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, yatangaje ko nyuma y’uko ibi bigo bihundutse kimwe, kuri ubu byamaze guhuza umuyoboro ndetse n’iminara iri gukoreshwa ari imwe.

Yagize ati “Ibintu bitatu by’ingenzi byamaze gukora, kimwe muri byo n’uko uyu munsi abantu bari batuye ahantu batabashaga gukoresha Airtel kubera ko nta munara uhari, ariko hakaba hari uwa Tigo, kuri ubu birashoboka.”

Amoateng avuga ko ukuyemo kuba imibare itangira nimero za telefoni itandukanye, ibijyanye n’imikorere byose ni bimwe ndetse n’ibiciro birangana.

Uretse kuba umukiliya w’iki kigo gishya ashobora gukoresha umunara ashaka hagati y’uwa Airtel cyangwa uwa Tigo hatitawe kuri nimero akoresha, ikindi ni uko n’igiciro cyo guhamagara kingana.

Ibi bivuze ko mu gihe uhamagara umuntu ukoresha nimero itangirwa na 073… ukoresheje iya 072…, amafaranga wishyura angana n’agenda iyo uhamagaye cyangwa wandikiye uwo muri ku murongo umwe.

Ati “Ikindi n’ikirebana na Internet, aho duteganya gushyiraho ibiciro byiza kandi binoze, mu minsi mike muratangira kubona internet ihendutse kandi yihuta ku mirongo yombi. Iri n’itangiriro ry’urugendo rwacu, ibindi bizagenda biza gahoro gahoro.”

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda kandi buvuga ko abantu bazakomeza gukoresha konti zabo za Tigo Cash na Airtel Money, kandi abahoze ari abakozi b’ibigo byombi bakazakomeza kubaha serivisi, hatitawe ngo uyu ari ku murongo runaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa