skol
fortebet

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo amarushannwa yo gutora “Miss Rwanda”yashojwe habonetse umwe mu bari wahize abandi ugomba guhagarira u Rwanda nka Nyampinga.
Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa nticyavuzweho rumwe mu buryo butandukanye kandi n’abantu batandukanye uko buri mwaka cyakorwaga.
Uyu mwaka naho niko byagenze kuko hari abanenze bimwe mu bikorwa byabaye kuva mu majnjora kugeza ku ndunduro yemwe havutse n’impaka zitandukanye mu bitangazamakuru ndetse no ku (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo amarushannwa yo gutora “Miss Rwanda”yashojwe habonetse umwe mu bari wahize abandi ugomba guhagarira u Rwanda nka Nyampinga.

Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa nticyavuzweho rumwe mu buryo butandukanye kandi n’abantu batandukanye uko buri mwaka cyakorwaga.

Uyu mwaka naho niko byagenze kuko hari abanenze bimwe mu bikorwa byabaye kuva mu majnjora kugeza ku ndunduro yemwe havutse n’impaka zitandukanye mu bitangazamakuru ndetse no ku mbugankoranyambaga.

Umwe bahirimbanira gusigasira umuco nyarwanda muganga Rotangarwamaboko Modeste yanyujije igitekerezo kirebana n’irushannwa rya Miss Rwanda cye ku rukuta rwa Facebook ndetse anemerera umuryango kugigeza ku bakunzi b’uru rubuga.

Uku niko giteye:

UMURYANGO UTAZIMUYE URAZIMA!

Aya ni amwe mu mafoto yagaragaje uko igikorwa cyo gutora #MissRwanda2018 cyagenze.

Benimana haba icyo nibaza ubu koko aho U Rwanda rugeze ni aho kugaragaza ubwiza ariko wambaye ubusa....?

Ubundi se ni ryari ubusa bw’#Umunyarwandakazi bwigeze bushimirwa kwanikwa ku karubanda...?

Ubusanzwe #Nyampinga ni #Nyamwali, #Umukamisha wikinze inkanda kandi n’aho imyenda yaziye umukobwa ntiyashimiwe ikabutura kuko yamushyira kukarubanda kandi aberwa no kuba nk’Agaseke gapfundikiye kagatera amatsiko.

Aha niho #Abanyarwanda bishimiye kubona #Ikizibaho (kuzibaho/gukingaho: gukinga kubwambure bw’umukobwa kuko budakwiye na rimwe mu muco nyarwanda gushyirwa Ku karubanda kuko umunyu wabunze witwa ivu.)

Turashima cyane abateguye ubugeni bwatatswe ahabereye ibirori kuko byibura abantu batangiye guhonoka no kumvira #Umuhanano aho bitaye ku gutegura #Amabara Makuru y’ u Rwanda; umweru n’umukara nk’uko ubuzima buri, uko aya mabara twayabatangarije mu mwaka wa 2013.

Ariko kandi arimo gishegisha ntavura kandi izijya gupfa zihera mu ruhongore (#Uruhongore).

Ngaho Bigishwa b’#Ubuzima Bushingiye Ku Muco nimungereranyirize uwo mubyeyi ugaragara mu ishusho iri inyuma akikiye #Igisabo n’umukobwa umutwaje agaseke ahari amwigiraho uko bambaye #Inkanda n’#Inshabure maze ubagereranye n’utwo twana bambitse amakanzu maremare rwose yajyaga kuba meza iyo atabahambira kandi ntibanayasature kwenda gushyira ku karubanda ibyo bambariyeho!

Kandi muziko n’igihe cyo gukora amahano mu nka (#Inka) nabwo uretse uwakamiraga inka mu kitoze, undi nawe yari amuhagaze hejuru n’akenda kenda kumuca mu magara aho kumubumbamagara (#Akabumbamagara).

Nonese amaherezo kuri iki tuvuge ko akabaye icwende muri Miss Rwanda katoga....?

UWIBA AHETSE ABA YEREKA UWO MUMUGONGO!

Mbese niba uwitwa ko atorewe kuba ikitegererezo n’indorerwamo y’abitwa abakobwa b’i Rwanda yambaye kandi agatozwa kwambara nk’uko abo bari hejuru bambaye, wagirango abamushyigikira n’abamureberaho bazambara bate....?

Ese ubwo uru nirwo Rwanda mugiye kuratira abanyamahanga mu ngendo zanyu za ruburamunsi ariko tutaziye umusaruro kandi ko nduzi n’aho mwicaranye, ubwo muratanga suraki badi....?

Ifoto ya kabiri ntaho iguhishe ngaho nimuribagire! Sinajyaga kuba arijye uyishyira aha ku rubuga twigiraho Ubuzima Bushingiye Ku Muco ariko haba ubwo ukeneye guhana ikibi ukivuze mu izina ryacyo bikagirana ariko umubyeyi w’i Rwanda akemera akabikora ngo ejo n’uzanga umuhanano agapfa ahanutse abantu batazagaya umubyeyi ahubwo bamenye ko uwiyishe ataririrwa kandi ko uwanze kumvira se na nyina atanze kumvira ijeri.

Icyo nababwiye ubushize ndakigarukaho nimwemera mugahonoka mugakora ibyo i Rwanda, imana izo! Ariko nimukomeza mukarindagira, ngaho mumese kamwe mwikoreshereze Miss nabwo ariko muranduza u Rwanda rwacu kuko hongerwaho izina ry’Igihugu cyacu gusa ibiri amambo #Nyampinga mureke turamushakira ahandi kandi sinzatinda kuhababwira KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

Benimana nimuhonoke TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO!

Imana y’i Rwanda ihorana namwe!

Muganga Rutangarwamaboko

Umwigisha w’Ubuzima Bushingiye ku Muco

Ibitekerezo

  • Umuco wacu waracitse kdi ikimbabaza nuko aritwe dutumye ucyendera. gusa ntituzemera nagato cga ngo turebere aho u Rwanda rwakanyarwanda ruducika.

    koko rwose iriya si imyambarire.

    Arakoze cyane RUTANGARWAMABOKO.Biteye isoni.Turasaba Ministry of sports and Culture kutongera kwita Miss Rwanda ngo ni NYAMPINGA.Kera abakobwa bakigira umuco mwiza,Nyampinga yabaga umukobwa wiyubashye,utambara ubusa kandi utiyandarika mu bahungu.Ariko Nyampinga w’iki gihe,biba ari ukwigana Abazungu gusa mu byo bita Miss.Abakobwa bamaze kuba Miss Rwanda,akenshi bariyandarika.Ndatanga ingero 2 gusa ziteye isoni n’agahinda.Miss Rwanda 2009 witwa BAHATI Grace,ubu yibera muli Amerika.Muli 2012,yabyaranye ikinyendaro (bastard) n’umuhungu witwa Kavuyo.
    Miss Rwanda 2014 witwa AKIWACU Lacolombe,ubu yibera muli France aho akora akazi ka Fashion Model (Mannequin).Muhora mumubona yanitse amabere,ibibero na sex.Ba Mannequin niko bakora.Kandi iteka bijyana n’ubusambanyi bashaka ifaranga.Nibarekeraho kwita Miss Rwanda ngo ni Nyampinga.Uretse nuko bihesha igihugu isura mbi,bibabaza imana idusaba kutiyandarika no kutambara ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa