Akarere ka Gakenke kafashe umwanzuro wo gushyingura mu kirombe umuturage wahezemo

Amakuru   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 12 August 2017 Yasuwe: 3607 0

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwanzuye ko umuturage witwa Dusabimana Joseph, waguweho n’ikirombe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kanama 2017 ashingurwamo nyuma y’uko kumukuramo byanze.

Inkuru y’ikinyamakuru Izubarirashe ivuga ko mu gitondo cyo ku wa Kane ari bwo abantu icumi bari baguweho n’ikirombe cya sosiyete ya ‘Murehe Mining’ ikora ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro ya Coltan mu Kagari ka Rukore kari mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke.

Ngo abantu icyenda bahise bakurwamo ariko undi umwe asigaramo nk’uko Akarere ka Gakenke kabyemeza. Umwanzuro wafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2017 n’uko uyu mutarage waguye muri iki kirombe agumamo.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’amasaha arenga 32 uriya muturage ari ikuzimu mu kirombe, impamvu nyamukuru y’icyo cyemezo ni uko “Abari bagiye gutaba nabo ikirombe cyari kigiye kubaridukira” nk’uko Nzamwita Deogratious yabibwiye izubarirashe.rw

Yungamo ati “Byagaragaye ko kubakuramo bitoroshye, ubwo rero twafashe icyemezo cy’uko bahafunga rwose, abantu barenga icumi bari bagiyemo gutabara nabo bari bagiye guheramo; bahageze bari hafi yo kumugeraho birongera birariduka, urumva rero ntabwo twakwemera ko abantu bose baheramo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga ko umuryango wa Dusabimana washyinguwe muri kiriya kirombe wasobanuriwe impamvu byakozwe, ati “Nabo babibonye ko nta kundi byagenda; ise yari ihari, nyina yari ahari kandi nabo biboneye ko n’abari bagiyemo byari bibaguyeho, ikirombe twahise tugifunga ubu ntikizongera gukoreshwa.”

Umwe mu baturage icyenda bakuwe mu kirombe ari bazima/ Photo: Izubarirashe.rw
Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Busingye basanze Gicumbi isinziriye

Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Francis Kaboneka na Minisitiri y’...
20 September 2017 Yasuwe: 1444 0

Gisagara: Umukecuru ufite umubiri wazanye amagaragamba avuga ko byatewe n’...

Umukecuru wo mu karere ka Gatsibo uri mu kigero cy’ imyaka 55 uruhu rwe...
20 September 2017 Yasuwe: 3156 0

Meya Habitegeko araburira abaturage bahabwa ifumbire bakayigurisha mu...

Umuyobozi w’ akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko araburira abaturage...
17 September 2017 Yasuwe: 551 0

Iperereza ry’ ibanze ku rupfu rwa Pasiteri Maggie ryagaragaje ko yishwe...

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri...
16 September 2017 Yasuwe: 4469 1

Rusizi: Umuturage yishwe n’ isasu ryaturutse muri Congo

Iyamuremye Samuel wo mu Karere ka Rusizi, ku mugoroba wo kuri uyu wa...
16 September 2017 Yasuwe: 1064 0

Gatabazi yahawe ububasha n’uwo asimbuye asabwa gukorana neza na bose...

Kuri uyu wa 14 Nzeli, I Musanze ku kicaro cy’intara y’Amajyaruguru habereye...
14 September 2017 Yasuwe: 2331 1