skol
startimes

Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare wanakinnye mu ikipe ya Mukura VS,Yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 14 December 2020 Yasuwe: 4970

Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, azize impanuka y’imodoka.


Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n’Igisonga cya Musenyeri, Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

Amakuru avuga ko Padiri Aloys Guillaume yakoze impanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Yari avuye i Kigali mu modoka itwawe n’umushoferi wa Economat General ari kumwe n’ abandi bantu babiri, ageze hafi y’i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n’ indi kamyo yihuta cyane abura aho ayihungira.

Padiri Guillaume Aloys yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1981. Yabaga mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).

Padiri Aloys Guillaume yanakinnye mu ikipe ya Mukura VS akiri muto.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inkingo miliyoni imwe za COVID-19 ziragera i Kigali mu minsi ya vuba...

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagiranye...
22 January 2021 Yasuwe: 4696 0

Hakuweho urujijo rw’ahabereye ubwicanyi bwakozwe na Kaneza Christa wishe...

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Polisi y’u Burundi yerekanye umugore ukiri muto...
22 January 2021 Yasuwe: 19051 0

Uruganda rwa Filime nyarwanda rwungutse indi yitwa Diru irimo amayeri...

Film zirimo imitecyerereze yo kurwego rwo hejuru zibamo amayeri n’amacenga...
21 January 2021 Yasuwe: 4121 0

Kigali:Ibanga ryafasha ingeri zose kuvuga icyongereza neza mu minsi...

Théoneste Uwayezu uyobora kompanyi yitwa ICT For All in All ikorera i Remera...
18 January 2021 Yasuwe: 4778 3

Kayonza: Umugabo yishe umwana w’umugore we w’imyaka ibiri amuteye...

Mu Ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Irebero mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa...
18 January 2021 Yasuwe: 5304 0

Umurambo wa Mirimo Gaspard Wataburuwe; Yaramaze imyaka 4 yitabye Imana-...

Mirimo Gaspard ni umunyemari ukomeye witabye Imana muri Gicurasi 2016 aho...
16 January 2021 Yasuwe: 9475 0