skol
fortebet

Amabilis Sibomana uzwi muri ORINFOR yavuze ukuntu perezida Habyarimana yirukanye umunyamakuru wa Radio Rwanda amuziza gutinda kuvuga amakuru ya mu gitondo

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

Inararibonye mu itangazamakuru Amabilis Sibomana wamamaye muri ORINFOR,yavuze ko uwahoze ari perezida w’u Rwanda,Juvenal Habyarimana yategereje amakuru ya mu gitondo kuri Radio Rwanda arayabura niko kwinjira muri studio yirukana umunyamakuru wari wakererewe kuyavuga.

Sponsored Ad

Amabilis Sibomana wakoze itangazamakuru guhera mu mwaka wa 1973 akarimaramo imyaka 35,yatangarije UMURYANGO TV ko perezida Habyarimana Juvenal yategereje amakuru yo kuri Radio Rwanda mu gitondo saa kumi n’ebyiri arayabura akeka ko habaye coup d’etat niko kwiyizira kuri radio ahita yirukana umunyamakuru Nambaje Andre wagombaga kuyasoma.

Yagize ati “Hari igihe ibintu biba bikomeye.Twavugaga amakuru saa kumi n’ebyiri kuko Radio yafunguraga saa kumi n’imwe.Umunyamakuru [Nambaje] yigeze gutinda kuza kuvuga amakuru,saa kumi n’ebyiri zigera ataragera muri studio.Habyarimana sinzi ukuntu yaciye aho Radio yakoreraga avuye kuri 05 Juillet [hari Marriott] yumva umunyamakuru ntabwo aratangira kuvuga amakuru.Yahise aterefona Simba niwe wari minisitiri w’itangazamakuru yibaza niba Atari coup d’Etat yabaye.

Araza abaza abasirikare barariye Radio, bati nta kibazo cyabaye.Arazamuka ahageze asanga umunyamakuru yageze muri studio ariko ataratangira kuvuga.Umunyamakuru abonye perezida mu kirahuri agira ubwoba baravuga bati “Wikomeza kumureba atibagirwa nibyo yari agiye kuvuga ubwenge budatakara.”Habyarimana yahise avuga ati “Njye ndagiye ariko uriya narangiza kuvuga ibyo avuga mumubwire ko ndashaka kuzongera kumubona hano.”

Amabilis yakomeje ati “Icyo gihe yaramwirukanye ariko abantu bamusabira imbabazi aragaruka nyuma banajyana muri misiyo muri Ethiopia mu rwego rwo kumwereka ko nta nzika amufitiye.”

Amabilis uherutse guhembwa nk’umunyamakuru w’ibihe byose na RGB,yavuze ko umwuga w’itangazamakuru wamuryoheye cyane gusa yemeza ko atishimiye kuva kuri Radio Rwanda muri 2004 ubwo habaga amavugurura.

Amabilis Sibomana wize ibijyanye no kwigisha [ubwarimu],yatinye gukora aka kazi kubera ko ngo yari muto cyane atinya ko abanyeshuli yari kwigisha bazamukubita bituma yigira inama yo gushaka akandi kazi.

Akimara kugera i Kigali ngo yumvise itangazo ko ORINFOR iri gushaka abifuza kuba abanyamakuru ajyayo,ku bw’amahirwe atsinda ibizamini yahawe ahita atangira aka kazi muri 1973 mu ishami ry’amakuru y’Ikinyarwanda.

IKIGANIRO KIRAMBUYE AMABILIS SIBOMANA YAHAYE UMURYANGO TV:

Ibitekerezo

  • Habyara nigute yagiriye umuntu imbabazi ra akanamugarura mukazi Kandi nziko yari interahamwe!!!!!!!

    Habyara nigute yagiriye umuntu imbabazi ra akanamugarura mukazi Kandi nziko yari interahamwe!!!!!!!

    eeeeeeeee!!!!! Amablisi sibo ndamuzi cyane kuva navuka !!! We na sibomana atanazi womugitaramo na victoria nganyiranubu ntago bamva mumitwe niyo wanyica pe!!!!ahubwo amablisi natubwire ukuntu we yarokotse kambanda_!!!!we watangije RTLM ntibayimujyaneho yabacitse ate????

    Amabilis yari afite ijwi ryiza ese yaba akiriho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa