skol
fortebet

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yifatanyaga n’abantu ibihumbi 6,000 mu gitaramo cya Kwita Izina Concert

Yanditswe: Sunday 08, Sep 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida Kagame yaraye yitabiriye igitaramo cyiswe “Kwita izina Concert” cyari cyitabiriwe n’ibihumbi bisaga 6000 by’abakunzi ba muzika batandukanye.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwitabira umuhango wo kwita abana 25 b’ingagi amazina wabereye mu kinigi kuwa Gatanu taliki ya 06 Nzeri uyu mwaka,perezida Kagame yifatanyije n’abanyarwanda ndetse n’abandi bashyitsi batandukanye muri iki gitaramo cya Kwita izina Concert.

Perezida Kagame yageze muri Kigali Arena ahagana saa tanu z’ijoro,yakirizwa amashyi y’urufaya y’abakunzi ba muzika bari bitabiriye iki gitaramo

Muri iki gitaramo hari hategerejwe cyane umuhanzi Ne-yo ukomoka muri USA ndetse n’abo mu Rwanda barimo Riderman,Meddy,Charly na Nina,Bruce Melody,Bushali n’abandi.

Ne-Yo wari umuhanzi mukuru, yamaze amasaha arenga abiri aririmbira abanyakigali n’abandi mu ndirimbo zitandukanye zamugize icyamamare zirimo na Miss Independent.

Iki gitaramo cyitabiriwe kandi na Madamu Ange Kagame n’Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa