skol
fortebet

Amagambo akomeye Miss Mutesi Aurore yavuze ubwo yasezeraga ku mubyeyi we witabye Imana[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Ubwo habagaho umuhango wo guherekeza umurambo wa Nyakwigendera Ladislas Kayibanda Se wa Miss Mutesi Aurore, watabarukiye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika azize uburwayi, umukobwa we Miss Aurore yerekanye ko yari intwari mu buzima bwe.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi Ladislas washyinguwe Ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 29 Kanama 2019 ,yasigiye benshi agahinda, aho yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye mu Mujyi wa Portaland ku wa 28 Kanama 2019 witabirwa n’abanyarwanda batuyeyo n’inshuti zabo.

Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe.

Ni umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 na Hirwa Henry wari umuririmbyi mu itsinda rya KGB nawe witabye Imana.Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho yo gushyingura umubyeyi we Miss Aurore yagize ati “Nabuze data, umurinzi, umujyanama, inshuti magara, uwo nareberagaho nk’intwari nyayo; ariko ijuru ribonye umumalayika uzajya andeberera.”

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa