skol
fortebet

Amajyepfo:Abarimu bababajwe no gutinda k’umushahara w’ukwezi kwa Mutarama, babuze uburyo bwo kwivuza

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

Abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye bo mu turere tumwe na tumwe two mu ntara y’Amajyepfo bababajwe n’imishahara yabo y’ukwezi kwa mbere yatinze kubageraho aho bamwe bagiye kwivuza ku munsi w’ejo taliki ya 19 Gashyantare 2019 basanga amakarita yabo ya RAMA atagikora kuko imisanzu itishyuwe.

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bo mu karere ka Gisagara bagiye kwa muganga ntibavurwa, ikarita zabo za RAMA basanze zitagikora kuko zitishyuriwe imisanzu.
Abarimu bo mu karere ka Gisagara na Nyamagabe kuwa kabiri batangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko bari batarabona amafaranga y’umushahara wabo wa Mutarama.

Bavuga ko iyo babajije bababwiraga ko watinze kubera inyongera ya 10% igomba gushyirwa ku mushahara w’abarimu hashingiwe ku burambe (imyaka itatu) n’amanota y’imihigo (70%). Iyi nyongera itandukanye n’inyongera iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo izatangira kubahirizwa muri Werurwe.

Umwe mu barimu w’ishuri ribanza mu murenge wa Ndora muri Gisagara avuga ko uku gutinda guhembwa byabagizeho ingaruka zikomeye mu mibereho kuko n’ubusanzwe ubuzima bwa mwarimu bugoye, hakwiyongeraho gutinda guhembwa bikarushaho.

Gutinda guhembwa kandi byatumye abo muri Gisagara na Nyamagabe ikarita za RAMA bivurizaho zifungwa (deactivated) kuva kuri uyu wa kabiri abagiye kwivuza ntibakirwe. Keretse abashoboye kwivuza nk’abadafite ubwishingizi.

Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo taliki ya 19 Mutarama 2019, umwe mu barimu wo muri Gisagara umunyamakuru yamusanze kwa muganga kuri CHUB (Huye) yazanye umugore we kubyara agomba kubagwa.

Ntiyakiriwe ngo keretse ikibazo cy’uko batishyuriwe imisanzu gikemutse, yagiye ku karere ka Gisagara no kuri RSSB-Huye ntibamufasha ngo iki kibazo kidakemutse, kugeza ahagana saa kumi z’umugoroba yari akiri kuri RSSB-Huye asaba gufashwa umugore we ari kwa muganga amutegereje.

Iki kibazo cyaje gukemuka ahagana saa kumi uyu mugabo ahawe akandiko na RSSB gatuma umugore we yakirwa ku bitaro.

Ikibazo nk’iki bagihuriyeho n’abarimu bo mu karere ka Nyamagabe aho naho imishahara yatinze nk’uko umwe mu barimu baho twasanze kwa muganga nawe byamugendekeye ntiyakirwe.

Kutabakira byatangiye kuri uyu wa kabiri kubera gutinda kw’imishahara n’imisanzu yabo.

Mu turere twa Gisagara, Gasabo, Bugesera, Nyamagabe, Nyagatare na Kirehe imishahara y’abarimu yari igisuzumwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kugira ngo yishyurwe.

Umwe mu basobanukiwe n’ibyo kwishyura muri MINECOFIN utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko gutinda kwishyurwa muri utu turere byatewe n’amakosa cyangwa kudakorera inshingano zabo igihe by’ababishinzwe guhemba abarimu mu turere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga yabwiye Umuseke ko gutinda guhemba abarimu muri Gisagara byatewe na ‘systeme’ nshya ijyanye na 10% yongejwe abarimu.

Avuga ko imishahara yegejejwe muri MINECOFIN bakayigarura bityo igatinda, ariko ko uyu munsi yabonye ubutumwa kuri telephone ko imishahara y’abarimu yabagezeho.

Ibitekerezo

  • si abarimu gusa kuko nabaganga tumerewe nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa