Amategeko 1000 yemejwe mu gihe cy’ubukoloni arimo n’iryabuzaga abantu gukopa inzoga yamaze gukurwa mu mategeko y’u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 1011

Amategeko 1000 yashyizweho mu gihe cy’Ubukoloni arimo iryabuzaga abantu gukopa inzoga no kuzitangira Ubuntu ndetse n’iryavugaga ko ababiligi bafite ibikorwa bifitiye inyungu rubanda bagomba ubutaka bw’ubuntu.

U Rwanda rwamaze gukuraho amategeko yose yashyizweho mbere y’itariki y’ubwigenge bwarwo ndetse n’itegeko rikuraho ayo mategeko rikaba ryamaze gusohoka mu Igazeti ya Leta.

Mu mategeko yakuweho, harimo itegeko ryo mu 1932 ryavugaga ko gukopa inzoga ari icyaha gihanwa n’amategeko.Byari bibujijwe ku tubari no ku makompanyi yenga inzoga, gutanga iz’ubuntu.

Mu yandi mategeko yateshejwe agaciro harimo iry’uko nta mbwa, nta Munyarwanda wari wemerewe kwinjira muri Hotel Faucon yo mu Karere ka Huye ahahoze ari Butare, mu cyitwaga Astrida.

Hari irindi tegeko ryakuweho,ryavugaga ko abamisiyoneri b’abagatulika, umuryango cyangwa ikigo cy’Ababiligi gishaka gukora ibikorwa bifitiye rubanda inyungu bihabwa ubutaka bw’ubuntu bungana na Hegitari 10 mu bice by’imijyi na hegitari 200 mu bice by’icyaro.Iri tegeko ryashyizweho mu 1942.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yatangaje ko nta tegeko na rimwe ryababuzaga gukuraho ayo mategeko ndetse ngo nta shema atera Abanyarwanda ku buryo bayarekeraho.

Umushinga wo gukuraho aya mategeko wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 03 Mata 2019 yayobowe na Perezida Paul Kagame.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Amategeko y’abantu usanga amenshi avuguruzanya.Urugero,Constitutions zo mu bihugu byose zivuga ko "abantu bose bareshya imbere y’amategeko".Nyamara hakaba itegeko riha ubudahangarwa ba Nyakubahwa (immunity).Ugasanga niba Nyakubahwa yishe umuntu,adashobora gufungwa kubera immunity.Injustice izavaho ubwo Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubwayo.Nkuko bible ivuga,ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Kicukiro: Nsabimana washikuzaga abantu amatelefoni n’amasakoshi atwaye moto...

Umumotari witwa Nsabimana Theogene w’imyaka 40 wari umaze iminsi ashakishwa...
16 October 2019 Yasuwe: 1621 0

MINEDUC yafashe umwanzuro ukomeye uzayifasha kuzamura ireme ry’uburezi

Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kuzamura ireme...
16 October 2019 Yasuwe: 879 0

Umugabo wakubitiye mu cyumba ishoka umugore we nyuma yo kumubonana n’umugabo...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019 ni bwo hatangiye urubanza...
16 October 2019 Yasuwe: 1725 0

Abantu 3 barimo abana babiri na se wabo barohamye mu mugezi wa...

Abantu batatu barimo abana babiri na se wabo barohamye mu mugezi wa...
16 October 2019 Yasuwe: 1240 0

Perezida Kagame aragirira uruzinduko mu gihugu cya Centrafrique

Urugendo rwa Perezida Paul Kagame muri Centrafrique ruteganyijwe uyu munsi...
15 October 2019 Yasuwe: 646 0

Rutsiro:Imodoka yakoze impanuka bamwe bacika amaboko

Imodoka yari ivuye ahitwa Gisiza ifite umuvuduko ukabije yakoze impanuka...
15 October 2019 Yasuwe: 4614 1