skol
fortebet

Amatora y’ Abadepite: Abashaka kuba abakandida bigenga bikubye kane

Yanditswe: Tuesday 10, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa muri 50 ngo mu Rwanda habe amatora y’ abadepite, komisiyo y’ amatora mu Rwanda yatangaje ko abantu 16 basabye kwiyamamaza nk’ abakandida bigenga muri aya matora.

Sponsored Ad

Perezida wa Komisiyo y’ amatora Prof Kalisa Mbanda yavuze ko abakandida bigenga bafite amahirwe yo gutsindira imyanya mu nteko nubwo kugeza ubu nta mupite wigenga u Rwanda ruragira.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro komisiyo y’ amatora yagiranye n’ abanyamakuru mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo itangire kwakira kandidatire z’ abifuza kuba abadepite.

Uwifuza kuba umukandida wigenga agomba kugaragaza abantu 600 bamusinyiye, ni ukuvuga abantu 12 muri buri karere. Kugira ngo ahamye intebe mu nteko y’ u Rwanda ni uko agomba kuba yagize amajwi 5%.

Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda uyu munsi yavuze ko bamaze kwakira abantu 16 bifuza kuzatanga kandidatire zabo nk’abakandida bigenga.
Ati “Barimo urubyiruko rwinshi, barimo abagabo benshi, umugore yaje ari umwe kugeza ubu.”

Prof Kalisa Mbanda uvuga ko igikorwa cyo gushaka imikono y’ababashyigikira cyatangiye tariki 13 Kamena ubu kiriho kigenda neza, avuga ko nubwo tariki ya 12 Nyakanga baba batarabona iriya mikono 600 yose, bemerewe kujyana kandidatire zabo bagakomeza gusinyisha bakazana ibyangombwa bitarenze ku wa 25 Nyakanga itariki ya nyuma yo kwakira kandidatire.

Mbanda kandi avuga ko ubu Komisiyo yiteguye kwakira dosiye z’abakandida bifuza kuziyamamaza ndetse akanagaragaza ingengabihe y’icyo gikorwa.

Ati “Tuzakira abakandida guhera ku ya 12 Nyakanga kugeza ku 25 Nyakanda 2018. Nyuma yo gusuzuma kandidatire, abujuje ibisabwa bazemererwa naho abatabyujuje bajye kubishaka ku buryo tuzasohora urutonde ndakuka ku ya 6 Kanama, kwiyamamaza bitangire kuri 13 Kanama 2018”.

NEC kandi yatangaje ko abakandida bigenga biyongereye muri ayo matora kuko ababisabye kugeza ubu ari 16 mu gihe mu matora y’abadepite aheruka bari bane gusa.

Abazatorwa ni abadepite rusange 53, umwe mu bafite ubumuga, abadepite 24 b’abagore bagize 30% ndetse na babiri bahagarariye urubyiruko, bose bakaba 80 bazajya mu Nteko Ishinga mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa