Amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mutekano – (ACP) Theos Badege

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 4 August 2017 Yasuwe: 229

Polisi y’u Rwanda itangaza ko Amatora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda yabaye ejo tariki 4 z’uku Kwezi yabaye mu ituze, amahoro n’umutekano usesuye.

Umuvugizi wayo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko mu byo Polisi yakoze harimo kurinda umutekano w’abatoye, uw’ahabereye amatora, uw’Indorerezi, n’uw’Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC).

Yongeyeho ko Polisi yarinze kandi ibikoresho bitandukanye byakoreshejwe ndetse n’ibyifashishijwe muri icyo gikorwa kuva bivanwe ku biro by’itora (Amatora arangiye) kugera bigejejwe kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

ACP Badege yavuze ko umutekano wo mu muhanda wabungabunzwe neza ku buryo nta cyahungabanyije abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange.

Yaboneyeho gushima Abanyarwanda muri rusange kubera batoye mu mutekano; ndetse n’uburyo bakurikije amategeko agenga amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yashimye inzego zose zagize uruhare mu igenda neza ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu; kandi na none ashima Indorerezi kuba zarubahirije amategeko azigenga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati,"Abishimira intsinzi bakwiye kutagira uwo babangamira; ibi bishatse kuvuga ko bagomba kubikora mu buryo bukurikije amategeko. Polisi yo ikomeje kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko biri mu nshingano zayo."

Yagize na none ati, "Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahataniye umwanya wa Perezida wa Repubukira byabaye mu mutekano usesuye. Ukugenda neza kwabyo kwatewe no kubahiriza amategeko n’amabwiriza. Polisi y’u Rwanda irashimira Umuryango nyarwanda ku bw’iyo myitwarire myiza."

Yibukije ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye; bityo asaba Abanyarwanda bose gufatanya gukumira icyawuhungabanya.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuturage yasabye Uganda kwemerera imfungwa n’ abagororwa gutora

Umuturage wa Uganda yandikiye urukiko rukuru rwa Kampala arugaragariza...
20 February 2018 Yasuwe: 178 0

Abamotari ntibumva impamvu bacibwa amande bakuyeho umugenzi

Abamotari ntibumva impamvu bacibwa amande bakuyeho umugenzi Abamotari...
17 February 2018 Yasuwe: 649 0

Perezida Zuma bamwokeje igitutu ati ‘ntacyo nakoze gituma munyirukana shishi...

None tariki 14 Gashyantare 2018 byari byitezwe ko Perezida Jacob Zuma wa...
14 February 2018 Yasuwe: 508 0

Rusizi: Abantu 20 bafunzwe bakekwaho kuroga harimo uvugwaho kwihindura...

Abaturage barimo abagore n’abagabo bo mu midugudu itanu y’akagari ka Mpinga...
10 February 2018 Yasuwe: 2586 4

Umunya- Canada yitabye Imana bitunguranye avuye gusura ingagi mu...

Umukerarugendo James Trevor wari uvuye mu Birunga yafashwe n’ uburwayi bwo...
9 February 2018 Yasuwe: 3929 0

Pasiteri Mpyisi yasabye Niyibikora wibasiye abagore kumwegera...

Ezira Mpyisi, umupasiteri akaba n’ inararibonye yavuze ko kugereranya...
8 February 2018 Yasuwe: 6403 0