Amb. Joseph Habineza uzwi nka Joe yagaragaje uburyo yishimiye imirimo mishya yahawe
Yanditswe: Friday 10, May 2019
Joseph Habineza yamamaye cyane ubwo yayoboraga Minisiteri y’umuco na Siporo, inshingano zatumye urubyiruko rumwiyumvamo ndetse rutangira kumutazira “Joe” , kuri ubu uyu mugabo yahawe inshingano nshya muri Sosiyete ya Radiant.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, mu butumwa yanyujije kuri Instagram , Amb. Habineza Joseph yahishuye ko yamaze kugirwa umuyobozi mukuru wa Radiant.
Yagize ati“Imana ihabwe icyubahiro. Ndishimye kandi nyuzwe no kuba Umuyobozi Mukuru wa mbere w’ikigo cy’ubwishingizi cyanditswe mu Rwanda. Ubwishingizi buciriritse kandi ku Banyarwanda bose, Turadadiye. Ibyiza biri imbere.”
Joseph Habineza w’imyaka 55 yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu bigo bitandukanye ndetse no muri Goverinoma y’u Rwanda.
21 Ukuboza 1989-1991: Analyst Programmer muri Bralirwa
1991-1994: Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Bralirwa
Mutarama 1994: Vice President wa FRVB
Gicurasi 1994-1998: Yakoreraga Heineken i Kinshasa
Nzeli 1998- Nzeli 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria
Nzeli 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco
Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria
Nyakanga 2014: Minisitiri wa Siporo n’Umuco
Ibitekerezo
Ni Rugenera
Ni Rugenera wamuhaye akazi se cyangwa ni leta?