skol
fortebet

Amb.Nduhungirehe yatangaje ikosa rikomeye uwari Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda aherutse gukora bigatuma basaba ko ahindurwa

Yanditswe: Thursday 11, Apr 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye u Rwanda rwirukana uwari Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda, Dr Peter Woeste,ari uko yavuze nabi u Rwanda anatuka Perezida Kagame.

Sponsored Ad

Amb.Nduhungirehe yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abadage (Deutsche Presse-Agentur,DPA) ko Amb. Woeste wari uhagarariye Ubudage guhera mu Ukwakira 2016 yavuze amagambo mabi ku Rwanda ndetse no kuri perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Woeste yavuze amagambo mabi ku gihugu cyacu ndetse no kuri perezida ubwe.”

Ambasaderi Dr Peter Woeste, yasubijwe iwabo mu mpera za Werurwe 2019,u Rwanda rusaba Ubudage ko bwakohereza undi wo kuruhagararira.
Mu minsi ishize, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko uyu mu Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda atirukanywe ahubwo yasabiwe gusimburwa kubera iri kosa rikomeye yakoze.

Dr. Peter Woeste wavukiye mu Mujyi wa Werdohl mu Budage kuwa 21 Werurwe 1958, ni umugabo wubatse ufite abana batatu.

Yize muri Kaminuza ya Marburg mu Budage, iya Lausanne mu Busuwisi arangiza ari Umunyamategeko w’umwuga bimuha uburenganzira bwo kuba yakora mu Budage nk’umucamanza.

Usibye kuba Umunyamategeko, mbere yo kwinjira mu bijyanye na dipolomasi yakoze nk’umunyamakuru. Yabaye Ambasaderi w’u Budage muri Malawi aho yavuye azanwa mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Kuvuga nabi u Rwanda no gutuka Perezida Paul Kagame Nifuzaga ko Mwabisobanura neza, bwana Amb Nduhungirehe!? Kuko si inshingano za Ambasaderi kuvuga neza igihugu arimo, ndetse gutuka umukuru W’igihugu ,hari benshi babyitiranya no kumunenga. Benshi nti bari busobanukirwe n’ibyo Amb w’ubudage yazize.

    ariko mujye mutubariza abazungu; buriya iriya mvugo yakoresheje ikoreshejwe iwabo uvuga Umukuru w’Igihugu cyabo bakwihorera?
    ubwo wakwihandagaza uri ambasaderi muri USA ugatuka Trump ukanaca amazi politiki ye ugashyikira alkaida?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa