skol
fortebet

Amb. Nkulikiyinka yatanze impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Iceland

Yanditswe: Thursday 16, Mar 2017

Sponsored Ad

Ambasaderi Chritsine Nkulikiyinka kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017 yashyikirije Perezida w’ igihugu cya Iceland impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu ku mwanya w’ Ambasaderi
Perezida Mr. Guðni Thorlacius Jóhannesson yashimye uburyo u Rwanda rwikuye mu bihe bya Jenoside avuga ko abaturage ba Iceland bafite byinshi bakwigira ku Rwanda rwikuye mu makuba ubu akaba ari igihugu gitekanye kandi gikataje mu iterambere.
Amabasaderi Nkulikiyinka avuga ko Iceland ari (...)

Sponsored Ad

Ambasaderi Chritsine Nkulikiyinka kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017 yashyikirije Perezida w’ igihugu cya Iceland impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu ku mwanya w’ Ambasaderi

Perezida Mr. Guðni Thorlacius Jóhannesson yashimye uburyo u Rwanda rwikuye mu bihe bya Jenoside avuga ko abaturage ba Iceland bafite byinshi bakwigira ku Rwanda rwikuye mu makuba ubu akaba ari igihugu gitekanye kandi gikataje mu iterambere.

Amabasaderi Nkulikiyinka avuga ko Iceland ari igihugu kiri ku rugero rushimishije mu bijyanye n’ ingufu z’ amashanyarazi , urwego u Rwanda rushishikariye guteza imbere muri iyi minsi.

Uretse ibijyanye n’ amashanyarazi icyo gihugu gihagaze neza mu byerekeyeranye n’ ubukerarugendo, ingendo zo mu kirere, no kurwanya isuri.

TNT dukesha iyi nkuru yanditse ko Iceland ari cyo gihugu rukumbi mu bihugu by’ I Buruyi kibyaza umusaruro 100% ingufu z’ amashyanyarazi zidasaza(mu ngufu z’ amashanyarazi zidasaza harimo umuyaga n’ izuba).

Muri 2014, Iceland yari ifite ingomero z’ amashanyarazi akomoka ku mazi zifite ubushobozi bwo gutanga Megawate 1 986. Izo megawate zigize 72% by’ amashanyarazi akoreshwa muri icyo gihugu. Ingomero zo mu Rwanda kuri ubu zitanga megawate hafi 200.

Igihugu cya Iceland gifite abaturage ibihumbi 332 n’ abaturage babiri(332 002) batuye ku buso bungana na kilomentero kare 103 000.

Perezida w’ icyo gihugu yashimye u Rwanda guteza imbere ihame ry’ uburinganire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa