skol
fortebet

Ange Kagame na Bertrand bakoreye ukwezi kwa buki ’Honeymoon’ muri pariki ya Nyungwe

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ubwo hari tariki ya 06 /Nyakanga /2019 ku Kimihurura muri IFAK saa yine za mu gitondo, habereye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana hagati ya Ange Ingabire KAGAME na NDENGEYINGOMA Bertrand bijyanye n’ukwemera Gatolika, uwo muhango wayobowe na Musenyeri KAMBANDA Antoine.

Sponsored Ad

Icyo gitambo cya Misa cyabereye muri IFAK Kimihurura kiyoborwa na Musenyeri wa diyosezi ya Kigali KAMBANDA Antoine,cyikaba cyaritabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we n’inshuti z’umuryango wa Ange KAGAME.

Musenyeri KAMBANDA Antoine wayoboye uwo muhango wo gusezeranya Ange Kagame na Bertrand imbere akaba yarabahaye impanuro zitandukanye aho yanabahaye impano ya Bibiliya nk’inkingi bazubakiraho mu buzima bwabo.

Nkuko abageni benshi bakunda kubigenza nyuma yo kurushinga bamaze kuba umwe imbere y’Imana ndetse n’amategeko,hakurikiraho ukwezi ko kwishimira ko ubukwe bwagenze neza ndetse bakaboberaho no kuruhuka mu mutwe bidakuyeho no gutekereza ku rugo rwabo rushya.

Uyu muryango mushya wa Ndengeyingoma na Ange Kagame nabo bafashe akanya maze bajya kwishimira ukwezi kwabo kwa buki muri pariki ya Nyungwe, iyi pariki n’igice gikomeye kirimo umutungo kamere,dore ko harimo ubwoko bw’ibimera butandukanye ndetse n’amoko arenga 250 y’inyoni zinogeye amaso.

Ibitekerezo

  • Imana izabahe umugisha mubyo bakora byose,tubifurije guhirwa muri byose

    wao my sister interesting

    ange na ndengeyingoma imana izabubakire bazabyare abahungu nabakobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa