skol
fortebet

Ange Kagame yabwiye amagambo akora ku mutima umubyeyi we Perezida Kagame ku munsi w’isabukuru ye

Yanditswe: Wednesday 23, Oct 2019

Sponsored Ad

Umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Kagame,Ange Kagame,yakoresheje amagambo akora ku mutima ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’imyaka 62 uyu mubyeyi we wavutse kuwa 23 Ukwakira 1957.

Sponsored Ad

Ange Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter,yifurije isabukuru nziza papa we,perezida Kagame avuga ko ari umubyeyi mwiza wita ku muryango we ndetse ko amukunda cyane.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavukiye hafi y’umujyi wa Ruhango mu ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari Komine Tambwe yari imwe mu zari zigize Perefegitura ya Gitarama.Yavutse tariki 23 Ukwakira 1957.

Perezida Paul Kagame ni Perezida wa 6 mu bayoboye u Rwanda, akaba ayobora iki gihugu guhera tariki 24 Werurwe 2000 uhereye igihe yayoboraga inzibacyuho, ubu imyaka ikaba imaze kuba 16 n’amezi 6 ari kuri uyu mwanya w’ubuyobozi. Paul Kagame wari Visi Perezida mbere yo kugera kuri uyu mwanya, yagiye ku buyobozi asimbuye Pasteur Bizimungu wari weguye. Mbere y’umwaka w’1994, Perezida Kagame yari ayoboye ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu, icyo gihe yari umusirikare wari ufite ipeti rya General Major.

Umuryango Paul Kagame akomokamo

Paul Kagame ni mwene Deogratius Rutagambwa na Asteria Rutagambwa bari batuye i Tambwe ya Gitarama mbere yo guhungira hanze y’igihugu. Se wa Paul Kagame ari we Deogratius Rutagambwa, akomoka mu muryango umwe n’umwami Mutara III, ariko ntiyahisemo kubaho ubuzima bushamikiye cyane ku ngoma ya cyami ahubwo yahisemo kubaho ubuzima bwe busanzwe. Asteria Rutagambwa; nyina wa Paul Kagame, akomoka mu muryango w’umugabekazi wa nyuma u Rwanda rwagize mbere y’uko ingoma ya cyami icyura igihe, uwo akaba ari Rosalie Gicanda. Paul Kagame niwe muhererezi mu muryango wabo, akaba avukana n’abandi bana batanu bakuru kuri we, na we wa gatandatu.

Paul Kagame n’umuryango we berekeza iy’ubuhunzi

Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw’abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu miryango yatotejwe maze abasaga ibihumbi 100 bakava mu byabo bagahungira mu bihugu by’abaturanyi. Mu mwaka w’1959, umuryango wa Paul Kagame warahunze ujya kuba mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda aho wamaze imyaka ibiri, hanyuma baza kwerekeza mu gihugu cya Uganda, abo bagiye kuba mu nkambi ya Nshungerezi. Icyo gihe hari mu mwaka w’1962, Paul Kagame yari afite imyaka 5 gusa y’amavuko. Muri icyo gihe, ninabwo Paul Kagame yaje guhura bwa mbere na Fred Gisa Rwigema waje kuba inshuti ye ikomeye.

Igisirikare n’inzira y’intambara yo kubohora u Rwanda

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Paul Kagame yasuye u Rwanda inshuro ebyiri, mu mwaka w’1977 no mu mwaka w’1978. Icyo gihe yari umusore muto w’imyaka hagati ya 20 na 21 gusa y’amavuko. Yageze mu Rwanda aza no kubasha guhura n’abandi bo mu muryango we, ariko kuko yari azi ko ari impunzi akaba ashobora gutabwa muri yombi, byatumye agira amakenga maze mu gusubira mu Rwanda yinjirira mu cyahoze ari Zaire aho guca ku mupaka wa Uganda, ngo hatagira uwagira icyo amukeka. Icyo gihe nibwo yakoze ibishoboka byose amenya neza igihugu, uko abantu babayeho na Politiki yacyo, anagira abantu amenyana nabo, ibi bikaba byaraje no kumufasha mu myaka myinshi yakurikiyeho.

Mu mwaka w’1978, Fred Rwigema yongeye kubonana na Paul Kagame, maze Rwigema amenyesha Kagame ko mu gihe atari ahari, yabashije kwihuza n’umutwe w’inyeshyamba za Yoweri Museveni wari uri mu gihugu cya Tanzania, dore ko Museveni icyo gihe yashakaga guhirika Idi Amin wayoboraga Uganda. Mu 1979, Fred Rwigema yasubiye muri Tanzania gushyigikira Museveni mu ntambara bari bashyigikiwemo n’ingabo za Tanzania ndetse n’abandi bagande bari barahunze igihugu, maze batsinda Idi Amin bamuhirika ku butegetsi.

Gutsindwa kwa Idi Amin, byatumye Kagame n’abandi basore b’impunzi, babifashijwemo na Fred Rwigema, bihuza n’ingabo za Museveni wari wamaze kwinjizwa mu bagize guverinoma y’inzibacyuho. Kagame yagiye muri Tanzania maze Leta ya Tanzania yari ishyigikiye ubutegetsi bushya bwa Uganda, imuha imyitozo mu by’ubutasi.

Mu 1980, muri Uganda habaye amatora maze Milton Obote aba ari we uyatsinda, Museveni yanga kwemera ibyayavuyemo ndetse we n’abo bari kumwe bahita begura muri guverinoma yari igiye kuyoborwa na Obote, bayoboka iy’ishyamba ngo bazabashe guhirika Obote.

Perezida Kagame yasobanuye ko ubwo yamaraga kugaruka, Fred Gisa Rwigema amaze kwicwa, yumvaga atazi aho azahera. Bamwe mu basirikare bakomeye yahasanze, batangiye kumubwira ko ibyiza basubira muri Uganda bagasaba Perezida Museveni ko bakongera kuba muri Uganda nk’impunzi, aha ngo amahitamo yari abiri; kwemera kongera bakaba impunzi no gukomeza urugamba rutoroshye, ari nacyo cyari gikomeye cyane ariko ninacyo bahisemo.

Abenshi muri aba basirikare, ngo icyabateye imbaraga zo gushikama bakarwana urwo rugamba, ni uko bari barikuyemo ibitekerezo byo gusubira muri Uganda nk’ingabo zatsinzwe ngo bongere basabe ko bahabwa umwanya nk’impunzi. Ni uko baje kwiyemeza ko bagomba gushaka uko bisuganya, bajya mu bice bitari kure cyane y’umupaka wa Uganda, berecyeza mu misozi.

Kagame ubwo yasubiraga muri Afrika akayobora urugamba, ingabo zari zatatanye kuburyo hari hasigaye abatarenga 2000, ariko yarabahuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z’abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye, maze muri Mutarama 1991, Paul Kagame n’ingabo ze bongera gutera u Rwanda banyuze mu majyaruguru, babikora batunguranye kuko bari barabanje kwisuganyiriza mu birunga.

Intambara yarakomeje, bigera aho hatangira imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, ari nabwo abatutsi mu Rwanda batangiraga kwicwa cyane. Byarakomeje kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994 amasezerano y’amahoro yo gucyura impunzi atarashyirwa mu bikorwa, General Major Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye bahangana noneho n’urugamba rwo guhagarika Jenoside rwaje gusozwa muri Nyakanga 1994.

Paul Kagame n’umuryango w’abamukomokaho

Tariki 10 Kamena 1989, Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Bakoreye ubukwe mu gihugu cya Uganda. Kagame yari yarasabye abo mu muryango we kumurangira umugore ukwiriye, baza kumurangira Jeanette maze ajya kumusura muri Kenya, nawe amusaba kuzamusura muri Uganda.

Jeanette yakunze cyane gahunda ya RPF yo gushaka uko impunzi zazatahuka zigasubira mu Rwanda, bakomeza umubano wabo igihe kiragera bararushinga. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.





Ibitekerezo

  • umuryango wanjye ukwifurije izabukuru nziza , Imana yakuremye yari izi icyo uzamarira izina u Rwanda , ubutaka yaremye yemera ko ubuvukira mgo uzabubere umucunguzi , ubuhe ubuzima bushya , werekane isano kubantu yaremye ngo babutureho igihe bari baribagijwe ko bose baremwe ngo bature Urwanda . None Imana ikomeze ikugende imbere ibihe byose Nyakubahwa Perezida wacu , mugire umunsi mwiza ,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa