Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyikirijwe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza nyuma yo gusoza amasomo ye muri Kaminuza ya Columbia iherereye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ange Kagame yahishuye aya makuru binyuze mu ifoto yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Nyuma yo gutangaza aya makuru, abakoresha urubuga rwa Twitter bahise bafata iya mbere mu rwego rwo kumushimira.
Ibitekerezo
Gutegeka neza ntibisaba amashuli menshi.Museveni utumereye nabi,afite Bachelor’s muli Political Sciences.Dr Kamuzu Banda wishe abantu benshi ategeka Malawi,yali yaraminuje muli USA na UK.Dr Sindikubwabo Theodore wapanze Genocide,yari yaraminuje.Gusa nubwo wategeka neza gute,ntabwo wakuraho ubukene,ubushomeli,akarengane,urupfu,indwara,ubusaza,etc…Imana yonyine niyo izabikuraho,igihe izakuraho abategetsi b’isi bose,ikishyiriraho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na Yesu nkuko bible ivuga.
Yes! nibyiza kandi birashimishije,akwiye gutanga ituro ry’ishimwe . Ange aritonda, ntiyirata,nabiboneye mwirushanwa rya Miss Rwanda,aho yanenze abashatse kwerekana ko ari ibihangange mundimi, akabacisha bugufi.Uwiteka aguhire mwana wacu.